Umugabane wa Afurika ukomeje gutera imbere muri rusange ari na ko wibona ku ruhando rw’Isi mu kugira abaherwe benshi bafite ubutunzi bubarirwa muri za miliyari z’amadolari.
Forbes Magazine yerekana ko iyo witegereje usanga umugabane wa Afurika urimo kugwiza abaherwe kuko mu myaka irenga icumi ishize ibihugu bine bya Afurika gusa ari byo byari bifite abaherwe bafite miliyari y’amadolari.
Nubwo bimeze gutya ariko, bamwe
mu baherwe ba Afurika umutungo wabo ukomeje kwiyongera ariko hari n’abo
ugabanyuka bitewe n’impamvu zirimo kugabanyuka kw’agaciro k’imigabane y’ibigo
byabo ku Isi.
Harishimirwa ubwiyongere bw'abaherwe b'Abanyafurika batuye Isi, ariko benshi mu batunze miliyari y'Amadolari ni abazungu kurusha abairabura.
Ni mu gihe Abanyafurika bakiri bato bashishikarizwa gutera ikirenge mu cy'abayobozi b'abirabura bakomeye mu by'ubucuruzi, ndetse na ba rwiyemezamirimo bakataje mu iterambere.
Aba baherwe, bagira uruhare mu iterambere ry'ibikorwaremezo birimo ibishingiye ku myidagaduro na siporo, inganda, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuhinzi n'ibindi bibumbatiye iterambere rya Afurika.
Imijyi ituwe n’abaherwe benshi muri Afurika ku isonga haza Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Cairo mu Misiri Cape Town muri Afurika y’Epfo, Lagos muri Nigeria na Nairobi muri Kenya.
Dore abaherwe 5 batunze
agatubutse muri Afurika mu 2025:
Rank |
Name |
Net worth |
Country |
1. |
Aliko Dangote |
$10.9 billion |
Nigeria |
2. |
Mike Adenuga |
$6.8 billion |
Nigeria |
3. |
Abdulsamad Rabiu |
$4.7 billion |
Nigeria |
4. |
Patrice Motsepe |
$2.7 billion |
South Africa |
5. |
Strive Masiyiwa |
$1.8 billion |
Zimbabwe |
TANGA IGITECYEREZO