U Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kugira isoko ry'imari rinyura mu mucyo kandi ryizewe, hashingiwe ku ngingo zinyuranye zirimo umutekano n'ubukungu buhamye.
Raporo nshya ya Absa Africa Financial Markets, yagaragaje ko kugira isoko ry'imari ryizewe bishingira ku buyobozi bwiza, umutekano uhamye wa politiki, inkingi y'umuco n'ibindi.
Mu bikunze guhungabanya iri soko, harimo uko ingingo yo gutakaza agaciro kw'ifaranga ihagaze mu gihugu, umwenda wa Leta, umusaruro mbumbe kuri buri muturage, imisoro n'ibindi.
Iyi raporo nshya yashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi muri Afurika, rugira amanota 84%. Ni mu gihe Mauritius ari yo iza ku mwanya wa mbere mu kugira isoko ryizewe, aho yahawe amanota 95% hashingiwe ku kuba iri mu bihugu bifite demokarasi, ubukungu buhamye, gukorera mu mucyo n'ibindi.
Mu bindi bihugu byaje mu myanya ya itanu ya mbere, harimo Afurika y'Epfo yagize amanota 91 ibikesha ibikorwaremezo biteye imbere, Misiri yagize amanota 88, Nigeria ifatwa nk'igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane ibikesha peteroli, ubuhinzi n'ibindi, ndetse na Maroc ifite politiki ihamye n'ubukungu bworohereza ubucuruzi.
Iyi raporo isohotse nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize, hasohotse Raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari.
Muri iyo nkingi hagenzurwaga ibirebana n’amategeko yashyizweho mu kohereza ishoramari n’uburyo igihugu gifasha mu gutuma abashoramari bakoresha ibikorwa remezo biba byashyizweho.
Raporo yakozwe hashingiwe
ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo izirebana n’iyubahirizwa ry’amategeko,
imitangire ya serivisi za Leta n’ibikorwa remezo byorohereza abashoramari
ndetse no korohereza ishoramari.
U Rwanda rwaje ku mwanya
wa Gatatu mu korohereza imikorere y’ishoramari hashingiwe ku mategeko n’uburyo
abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa
remezo n’ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na
Singapore ifite 87,33%.
Ubusanzwe gutangiza ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda, bifata iminsi 32 ku bigo by’imbere mu gihugu naho ibyo mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.
Dore ibihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite isoko ry'imari rikorerwa mu mucyo:
Rank |
Country |
Score |
1 |
Mauritius |
95 |
2 |
South Africa |
91 |
3 |
Egypt |
88 |
4 |
Nigeria |
86 |
5 |
Morocco |
85 |
6 |
Kenya |
85 |
7 |
Rwanda |
84 |
8 |
Zimbabwe |
82 |
9 |
Zambia |
77 |
10 |
Botswana |
77 |
TANGA IGITECYEREZO