Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dornald Trump, yavuze ko Amerika izagira uruhare mu gusenya ibisasu bitaraturika no kubaka bundi bushya inyubako zangiritse.
Perezida Trump yabivuze nyuma y'ibiganiro yagiranye na Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, aho yagaragaje icyerekezo cye cyo guhindura Gaza "Riviera y'Uburasirazuba bwo Hagati."
Trump yavuze ko Amerika izagira uruhare mu gusibanganya ibimenyetso by'ibisasu bitaraturika no gusenya inyubako zasenyutse, hagamijwe guteza imbere ako gace.
Yongeyeho ko abatuye muri Gaza bakwiye kwimurirwa mu bindi bihugu by'abaturanyi, nubwo ibyo bihugu byagaragaje impungenge ku byifuzo nk'ibi nk'uko tubikesha CNN.
Iyi gahunda ya Trump yateje impaka zikomeye mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Abayobozi b'ibihugu by'Abarabu, barimo Misiri na Yorudaniya, banenze iki cyifuzo, bavuga ko gishobora guteza umutekano muke mu karere no kubangamira gahunda y'amahoro arambye.
Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli, Netanyahu yashimye iki gitekerezo cya Trump, avuga ko gishobora guhindura amateka y'akarere. Yagize ati: "Ndumva ari igitekerezo gishobora guhindura amateka. Kandi ndumva ari ngombwa kugikurikirana."
Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ya Trump ishobora guhura n'imbogamizi zikomeye, harimo no kuba ishobora gufatwa nk'igikorwa cyo kwimura abantu ku gahato, binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga. Hari kandi impungenge z'uko iyi gahunda ishobora gukurura umwuka mubi mu karere, cyane cyane hagati ya Isiraheli n'abaturanyi bayo b'Abarabu.
Mu gihe Trump avuga ko iyi gahunda izazana iterambere muri Gaza, abasesenguzi n'abayobozi mu karere baribaza uburyo bizashyirwa mu bikorwa no ku ngaruka zayo ku baturage ba Gaza n'umutekano w'akarere muri rusange.
Iby'uko abatuye muri Gaza bakwimurirwa mu bindi bihugu by'abaturanyi, byateje impagarara
TANGA IGITECYEREZO