Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Biramahire Abeddy yavuze ko hajemo ibibazo by'umutekano mucye kugira ngo ave muri Mozambique yisange mu ikipe ya Rayon Sports.
Ibi yabigarutseho kuwa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025 nyuma y'uko yari akoze imyitozo ye ya mbere mu ikipe ya Rayon Sports. Yavuze ko imyitozo yari imeze neza bijyanye nuko harimo abakinnyi basanzwe bamenyeranye bahurira nawe mu ikipe y'Igihugu.
Yagize ati: "Imyitozo yari imeze neza harimo abakinnyi tumenyeranye duhurira mu ikipe y'Igihugu tuvuga ururimi rumwe, hari ibyo umutoza yanganirije ambwira nyine kujyamo mbishyira mu bikorwa birakunda gusa n'ibindi bizagenda biza gahoro gahoro".
Yavuze ko yari agifite amasezerano mu ikipe ya Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique, gusa akaza gutandukana nayo kubera umutekano mucye bikaza no gutuma yisanga muri Rayon Sports nyuma yuko imuganirije.
Ati: "Njyewe nari nk'ifite amasezerano ariko hariya hari ibibazo by'umutekano hari imyigaragambyo,rero hari gahunda narimfite na 'Manager' wanjye turi kugerageza ngo turebe ko byacamo, Rayon Sports iza kunganiriza nyine biba ngombwa ko isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi ryari rigiye gufunga mfata icyemezo cyo kuba nakina mu Rwanda.
Ariko nyine Rayon Sports ni ikipe nziza nta hantu wenda biba bitandukaniye n'izindi kipe naho ni uburyo bwiza".
Biramahire Abeddy yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nziza buri mukinnyi wese wo mu Rwanda aba afite inzozi zo gukinira akaba ari nako bimeze kuri APR FC.
Ati: "Ikipe ya Rayon Sports ni ikipe nziza twakuze turi abana tujya gutoragura imipira ku bibuga yakinnye byari ibintu byiza nyine kubibona ariko ni indoto za buri mukinnyi wese ukina mu Rwanda cyangwa mu makipe y'abato aba ari inzozi ze gukina muri Rayon Sports cyangwa muri APR FC".
Yavuze ko yasinye amasezerano y'amezi atandatu ndetse anavuga ko ataje kujenjeka ko azafatanya na bagenzi be ikipe ntisubire hasi. Ati: "Nasinye amezi atandatu ashobora kwiyongera bitewe nuko nzitwara cyangwa gahunda mfite. Gahunda mfite ubungubu urumva iyo wasinye amezi atandatu ntabwo uba uje kujenjeka cyangwa uje kwicara ku ntebe y'abasimbura uba ugomba gukora ugashyiramo imbaraga.
Buri mukino wose nzaba nshoboye nzafatanya na bagenzi banjye kuko ntabwo wasanga ikipe ku mwanya wa mbere ngo bisubire hasi ahubwo nanjye ndongeramo imbaraga".
Yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports agira ati: "Ubutumwa nabagenera babe inyuma y'ikipe batube hafi bakomeze badufashe ikipe ikomeza kuba ku mwanya wa mbere nta gucika intege".
Biramahire Abeddy yasinyiye ikipe ya Rayon Sports kuwa Gatanu w'icyumweru gishize mu buryo benshi batatekerezaga.
Uyu rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakiniye andi makipe nka Police FC, Mukura VS na AS Kigali yo mu Rwanda, Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisie na Al-Suwaiq Club yo muri Oman.
Biramahire Abeddy yavuze ko intego ze muri Rayon Sports ari ugufatanya n'abandi bagafasha ikipe kwitwara neza
Biramahire Abeddy yasinye amasezerano y'amezi atandatu muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO