Kigali

Abaturage b’Abahinde bari i Bukavu basabwe kwimukira ahatekanye

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:3/02/2025 15:04
0


Ambasade y’u Buhinde muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yasohoye itangazo rishya riburira Abahinde batuye i Bukavu ku bijyanye n'ibibazo by'umutekano bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bw’igihugu.



Ambasade y’u Buhinde ivuga ko abarwanyi b’Umutwe wa M23 bari mu rugamba rwo kubohora DRC, bari hagati ya kilometero 20 na 25 uvuye i Bukavu iryo tangazo riragira riti:"Kubera uko ibintu bihagaze, turasaba Abahinde bose baba i Bukavu guhita bimuka bakajya ahari umutekano hakiri kare, bakoresheje uburyo bwose bushoboka, mu gihe ibibuga by’indege, imipaka, n’inzira z’ubucuruzi bigifunguye".


Ubuhinde bufite abasirikare barenga 1,200 mu butumwa bw'amahoro bwa LONI

Ambasade y'u Budage yanategetse ko nta Muhinde ukwiye kwerekeza i Bukavu, kandi ibasaba kugira gahunda yihutirwa yo kwirwanaho nkuko tubikesha Greater Kashmir.

Yanabagiriye inama yo: Kugendana ibyangombwa byabo by’ingenzi. Gutegura igikapu kirimo ibyangombwa nyenerwa, imiti, imyenda, ibiryo n’amazi. Gukurikirana amakuru y’aho ibintu bigeze. Kwirinda guteranira ahantu hari imbaga y’abantu cyangwa imyigaragambyo.

kugira umuco wo kutivuga cyane no kwitondera aho banyura. Mu gihe cy’akaga, bashobora guhamagara Vishnu Dayal Mahto, umunyamabanga wa kabiri ushinzwe ibibazo by’abaturage.

Guverinoma y’u Buhinde ifite abasirikare barenga 1,200 mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri RDC, hamwe n’abaturage b’icyo gihugu barenga 1,000 babaga i Goma, aho benshi muri bo bamaze kwimuka kubera imvururu.

Ku wa 31 Mutarama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe muri RDC. Kuva iyi mirwano yatangira, abantu 773 bamaze kwicwa, abandi 2,880 barakomereka, naho abarenga 400,000 barimuka.

U Rwanda na RDC bikomeje kurebana ay’ingwe nyuma y’uko Kinshasa ishinje Kigali gufasha abarwanyi ba M23, gusa u Rwanda ruhora rubinyomoza ariko DRC ikavunira ibiti mu matwi. 

Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego, ibihugu by’i Burayi birimo Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage na Amerika nabyo byasabye abaturage babyo kuva muri DRC.

Abarwanyi b'umutwe was M23 bageze hagati ya kilometero 20 na 25 buvuye i Bukavu

Intambara yasize yangije byinshi



Itangazo icyo rivuga n'uko abaturage b'Abahinde basabwa kujya ahantu hatekanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND