Imyidagaduro nyarwanda) ifite ibibazo bitandukanye biyibangamiye, bigatuma idatera imbere uko bikwiye. Imyidagaduro nyarwanda, ni urwego ruri gutera imbere, ariko rugihura n'ibibazo byinshi bituma rutagera ku rwego mpuzamahanga nk'ibihugu bimwe byo mu karere.
Nubwo uko bukeye n’uko bwije, hari intambwe iterwa gusa hari ahakirimo igihato kugira ngo ibintu bive ku rwego runaka bijye ku rundi.
1.Kubura isoko rihagije no kutishyurwa neza
Abahanzi, abakinnyi ba filime, bamwe ntibabona amafaranga ahagije avuye mu mwuga wabo.Abahanzi benshi bacungira ku bitaramo gusa kuko ubucuruzi bw’indirimbo ku mbuga nka YouTube na Spotify butinjiza cyane.
Sinema nyarwanda ntirabona isoko ryagutse, bigatuma abakora
filime batabona inyungu ihamye.
2. Abaterankunga n’abashoramari bake (Sponsorship & Investment)
Ibigo bikomeye bicuruza ntibikunda gushora amafaranga menshi mu myidagaduro, ugereranyije n’ibindi bihugu.Leta ntirashyiraho ingamba zihamye zo gufasha uruganda rw’imyidagaduro gukura.Kubura ibigo bikomeye bishora imari mu bahanzi no mu bakinnyi ba filime bikomeza kudindiza iterambere ryabo.
3. Ubujura bw’ibihangano (Piracy)
Indirimbo, filime n’ibindi bihangano bikunze gukwirakwizwa ku buntu binyuze ku mbuga za WhatsApp na YouTube, bigatuma ba nyirabyo batabona inyungu zikwiriye.Aha biterwa ahanini no kutagira amategeko akomeye arengera uburenganzira bw’abahanzi bikomeza kubagiraho ingaruka mbi.
4.Kubura ibikorwaremezo bihagije
Kutagira ahantu hihariye hategurirwa ibitaramo bikomeye.Sinema
nyarwanda iracyahura n’imbogamizi z’ahantu honyine ho kwerekana filime
(amacinema make).Ibigo bikodesha ibyuma by’umuziki bikiri bike kandi bihenze,
bigatuma gutegura ibitaramo bikomera.
5.Ubushobozi buke mu bya tekiniki no kutagira ubunararibonye buhagije
Nubwo hari impano nyinshi mu muziki no muri sinema, hari
ikibazo cy’ubumenyi buke mu by’umwuga.Gutunganya indirimbo n’amashusho ya
filime bikunze gukorwa ku rwego ruto ugereranyije n'ibindi bihugu.Kubura ibigo
byigisha imyuga ijyanye n’imyidagaduro bikomeza gukoma mu nkokora iterambere
ryayo.
6. Kudashyira hamwe kw’abahanzi n’abakinnyi ba filime
Abahanzi nyarwanda nta bumwe bukomeye bafite, bigatuma batabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.Kutagira amahuriro akomeye abahuza bigatuma bamwe babura amahirwe yo gukorana n’abandi.
7. Uburyo buke bwo kwamamaza no kugera ku isoko mpuzamahanga
Imyidagaduro nyarwanda iracyafite imbogamizi mu gucuruza ibihangano ku ruhando mpuzamahanga.Ibigo bikomeye ku isi nka Netflix, Spotify n’ibindi ntibikunze gukorana cyane n’Abanyarwanda kuko bataramenyekana bihagije ku rwego mpuzamahanga.
8. Indangagaciro n’umuco
Hari abacyurira abahanzi n’abakinnyi ba filime ko ibyo bakora bitajyanye n’indangagaciro nyarwanda, bikabangamira iterambere ry’imyidagaduro.Abantu bamwe ntibaha agaciro imyidagaduro, bigatuma umubare w’abayikunda n’abayishyigikira uba muto.
Kugira ngo ibi bibazo byibuze bikemuke, Leta n’abikorera
bagomba gushyigikira uruganda rw’imyidagaduro binyuze mu guteza imbere
ibikorwaremezo no gushyiraho amategeko arengera abahanzi.Ku rundi ruhande, abahanzi
bagomba gukorana n’abandi bo mu karere no ku isi kugira ngo bagire isoko
rinini.
Gukomeza kwigisha no gutanga amahugurwa ku bahanzi n’abakora
sinema kugira ngo bagire ubumenyi buhanitse ku mwuga wabo.
Ikindi hakwiye gushyirwaho uburyo bworohereza abahanzi
kubona inyungu ku bihangano byabo, urugero nk’amategeko arinda piracy no
gushishikariza ibigo by’itumanaho gukorana n’abahanzi.
TANGA IGITECYEREZO