Umuhanzi Philip Kenny Mirasano wamamaye nka Kenny Mirasano wize umuziki ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise “Yewe Muntu” yitabajeho gusa Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye mu muziki nka Bushali.
Album ye iriho indirimbo 10 ziganjemo izamamaza amahoro ubumwe n'urukundo. Izasohoka tariki 20 Werurwe 2025, ndetse izaherekezwa n'ibitaramo by'uruhererekane bizatangirira mu Karere ka Muhanga tariki 24 bigasoreza Rubavu tariki 29 Werurwe 2025.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Mirasano yavuze ko yari amaze igihe kinini ari gukora kuri iyi Album yifashishije aba Producer banyuranye, byatumye yiyemeza kuyishyira ku isoko muri iki gihe, ndetse igaherekezwa n’ibitaramo mu Ntara.
Yavuze ko ashingiye ku mbaraga yakoresheje mu ikorwa ry’iyi Album, yizeye ko izanyura abantu. Kandi kuyita ‘Yewe muntu’ ni uko yayigeneye abantu bose.
Avuga ati “Ni Album nziza nafatiye umwanya uhagije kandi abazayumva izabashimisha. Album nayise ‘Yewe Muntu’ kuko ubutumwa burimo nabugeneye abantu bose.”
“Yewe muntu’ ni izina risa nk'irihamagara umuntu kugira ngo agutege amatwi yumve icyo umuhamagariye. Nayise Yewe Muntu kuko mpamagarira abantu kumva ubutumwa burimo.”
Bushali niwe muhanzi wenyine yifashishije kuri iyi Album. Kenny Mirasano asobanura ko gukorana na Bushali wenyine byashingiye ahanini ku buhanga bwe.
Ati “Nahisemo Bushali kuko indirimbo twakoranye nabonye ariwe muhanzi twayikorana akabikora neza kurushaho. Ikindi kandi ndi umufana we cyane akaba n'inshuti yanjye.”
Kenny Mirasano yavuze ko uretse gukorana na Bushali wenyine, yanashakaga ko indirimbo icyenda azazumvikanaho ari wenyine, kubera ko yashakaga ko abantu bamumenya.
Ati “Nifuje ko Album yanjye ya mbere yakwiganzamo indirimbo zanjye njyenyine kuko ari iya mbere nashakaga cyane cyane ko abantu bumva Mirasano uwo ndiwe. Ikindi kandi nashakaga ko ibanza kumvuna njyenyine ikantoza uko bikorwa ku buryo ibizakurikiraho bitazaba bikomeye nk’ibya mbere.”
Uyu musore yavuze ko gushyira hanze Album ye ya mbere, yumvaga atari ibintu byoroshye, byatumye atekereza ko yabiherekeresha ibitaramo bizabera hirya no hino.
Yavuze ko ibi bitaramo bizatanga igisobanuro cy’umuziki we, kandi yiteze ko abantu bazamushyigikira mu buryo bwose.
Ati “Nk’uko nifuje kuyikorera ibitaramo nzenguruka mu gihugu niteze ko abantu hirya no hino bazakunda ubutumwa burimo kandi bukabafasha. Niteze kandi ko bizazamura urwego rw'akazi kanjye kuko buriya gusohora Album ninko kwibaruka ku muhanzi rero niteze ko bizankuza mu rwego rw'akazi.”
Album
y'uyu musore iriho indirimbo 10 nka 'Yewe muntu', 'Kawunga', 'Love Love', 'Sinzi', 'Umva', 'Dayimoni' yakoranye na
Bushali, 'Oh my Love
(OML), 'Lyangombe', 'Amen' ndetse na 'Nibagwire'.
Kenny Mirasano
yatangaje ko tariki 20 Werurwe 2025 azashyira ku isoko Album ye ye mbere
Kenny yavuze ko
Album ‘Yewe muntu’ izaherekezwa n’ibitaramo bizabera mu Ntara
Kenny Mirasano
yavuze ko kwifashisha Bushali kuri Album ye, byashingiye ku bushuti basanzwe
bafitanye
Kenny yavuze ko
yari amaze igihe kinini akora kuri iyi Album, kandi yahisemo indirimbo icyenda
azumvikanaho ari wenyine
Kenny Mirasano yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Yanyina’ yakoranye na Bill Ruzima, ‘Umuntu’, ‘Amazi’ n’izindi
TANGA IGITECYEREZO