RURA
Kigali

Bamwe mu bahanzi b'u Rwanda bamaze kumurikira Abanyarwanda batuye imahanga Album zabo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/03/2025 4:48
0


Umuziki nyarwanda umaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga, aho abahanzi b’u Rwanda batakirwanira isoko ry’imbere mu gihugu gusa, ahubwo bamaze kwagura imipaka bageza ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.



Ibi ahanini bigaragarira mu ndirimbo zagiye zikorwa ku bufatanye n’ibyamamare byo hanze, nk’iza The Ben, Meddy, Bruce Melodie, n’abandi bagiye bakorana na bagenzi babo bo muri Afurika no hanze yayo.

Uretse gukorana indirimbo, abahanzi nyarwanda bakomeje kugenda bagira uruhare mu bitaramo bikomeye bibera hanze y’igihugu, bakaba banahabonera amahirwe yo kumurikira album zabo.

Urugero ni The Ben, Bruce Melodie Bwiza n'abandi bamaze kumurika album zabo mu bihugu by’u Burayi no muri Amerika. Iri terambere ryatewe n’imbaraga abahanzi bashyira mu bikorwa byabo, kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ndetse no kuba umuziki nyarwanda ukomeje gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

Dore bamwe mu bahanzi bamaze gukorera ibitaramo binyuranye imahanga bagamije kumenyekanisha Album zabo:

1.    Bwiza

Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’ yakoreye mu Bubiligi, Bwiza yayicuruje arenga miliyoni 10 Frw, zirimo ebyiri zatanzwe na The Ben wahavuye aguze kopi ebyiri buri yose akaba yayitanzeho miliyoni 1Frw.

Ibi byabereye mu gitaramo cyo kumurika iyi album cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira u wa 9 Werurwe 2025, aho Bwiza na The Ben basusurukije abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ari benshi.

Uretse aba bahanzi abandi barimo DJ Toxxyk na DJ Princess Flor kimwe n’abayoboye igitaramo barimo Lucky na Ally Soudy nabo batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Bitewe n’uko iyi album bamurikaga itarajya hanze dore ko izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025, hari indirimbo nke Bwiza yari yitwaje ari na zo yagurishije abakunzi be bifuzaga kuyumva mbere no kumushyigikira.

Igiciro gito ku wifuzaga kuyigura mbere, cyari ibihumbi 500 Frw icyakora ukaba wayarenza bitewe n’uburyo ushaka gushyigikira uyu muhanzikazi.

Muri kopi zirindwi zaguriwe mu gitaramo hahise haboneka 9500 by’ama-Euro (arenga miliyoni 14 Frw) aya akiyongeraho miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, The Ben yaguze iyi album.

Yose hamwe byibuze Bwiza yavuye muri iki gitaramo cyabereye mu Bubiligi agurishije iyi album arenga miliyoni 16 Frw mu gihe nyamara itaranamara kujya ku isoko.

Iki gitaramo kandi cyagaragayemo abandi banyamuziki nka Ben Kayiranga wari wavuye mu Bufaransa, Kim Kizito, umunyamakuru wananyuze mu itsinda rya Just Family usanzwe atuye mu Bubiligi, Aline Gahongayire n’abandi benshi.

2.     The Ben


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ari kuzenguruka Isi amurika Album ye ya Gatatu, ‘Plenty Love’ yagiye hanze tariki 31 Mutarama 2025.Ni nyuma y’igitaramo gikomeye yari yakoze tariki 1 Mutarama 2025, yakoreye muri BK Arena. 

Iyi Album yaje ikurikira ‘Amahirwe ya Nyuma’ yamuritse mu 2009 ndetse na ‘Ko Nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

Ni Album idasanzwe mu rugendo rw’uyu muhanzi, kuko amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino mu mu bihugu by'i Burayi, ndetse ari no gutegura ibitaramo bizagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n’ahandi. 

The Ben aherutse gutangaza igitaramo azakorera mu Mujyi wa Harnover ku wa 22 Werurwe 2025, ndetse azaba ari kumwe na Dj Nad, Dj Stunner na Dj Baza. Yanatangaje kandi igitaramo azakorera mu Mujyi wa Kampala muri Serena Hotel, ku wa 17 Gicurasi 2025.

Uyu muhanzi kandi aherutse gusoza ibitaramo yakoreye mu Mijyi itandukanye muri Canada, irimo Montreal yataramiye ku wa 14 Gashyantare 2025, ku wa 10 Gashyantare yataramiye muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare ataramira i Toronto naho ku wa 22 Gashyantare ataramira Edmonton.

Yanagaragaje kandi ko tariki 8 Gicurasi 2025 azataramira i Brussels, ni mu gihe muri Kamena 2025 azatangira ibitaramo muri Amerika, n'aho tariki 16 Kanama 2025 agataramira muri Norway.

Ibi bitaramo byose The Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise ‘Plenty Love’ iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z'umutima, My Name yakoranye n'umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

Indirimbo ifite iminota mike ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n'amasegonda 3'. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w'indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.

3.     Bruce Meodie


Mu mpera z'umwaka ushize, Bruce Melodie yamuritse album ye nshya yise “Colorful Generation”. Ubwo yayisogongezaga abakunzi be 500, yaguzwe 26.182.400 Frw, n’abarimo Munyakazi Sadate ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Iyi album ya gatatu Bruce Melodie yashyize hanze, igaragaraho umuraperi umwe rukumbi ari we Bulldogg. Uyu, akomeje kuzenguruka mu bihugu binyuranye byaba ibyo muri Afurika, muri Amerika n'ahandi yamamaza Album ye.

Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri iyi Album; kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na ‘Colorful Generation’ yitiriye Album, hamwe na ‘Nari nziko uzaza’ yahimbiye umubyeyi we.

Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n’abandi ba ‘Producer’ yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.

Album ye iriho indirimbo 'Wallet', 'Oya', 'Narinziko uzagaruka', 'Maruana', 'Ulo', 'Colorful Generation', 'Beauty on Fire' yakoranye na Joeboy, 'Iyo Foto' yakoranye na Bien, 'Diva', 'Niki Minaji' yakoranye na Blaq Diamond, 'Energy', 'Maya', 'Ndi umusinzi' yakoranye na Bull Dogg, 'Juu' na Bensoul na Bien-Aime, 'Sowe', 'Kuki', 'Nzaguha umugisha', 'Sinya', ndetse na 'When she's around' yakoranye na Shaggy.

Album ye iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye Mpuzamahanga. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvikanishije ko indirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ yahimbiye umubyeyi we, ariyo ndirimbo yamuvunye kuri Album.

Uburyo abisobanura, no gusubiza inyuma intekerezo ze, bitanga ishusho y’uko iyi Album yayituye umugore waruse abandi bose mu buzima bwe.

Yavuze ati “Indirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w’imbere ntajya mbabwira, buriya mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.” 

4.     Kivumbi King


Mu mwaka ushize wa 2024, Kivumbi King yataramiye abakunzi be batuye ku Mugabane w’u Burayi, mu bitaramo binyuranye yakoreye mu Mujyi wa Hannover mu Budage, i Lyon mu Bufaransa aho yataramiye ku wa 1 Kamena 2024, no muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.

Ibi bitaramo bizenguruka u Burayi, Kivumbi yabikoze mu rwego rwo kumurika album ye nshya yise ‘Ganza’ igizwe n’indirimbo 10 yaherukaga gushyira hanze.

Nyuma yo kuyimurikira muri ’Atelier du Vin’ mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024, uyu muhanzi yahise atangira urugendo rwo kuyimurikira i Burayi aho yakoreye ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye.

Iyi Album iriho indirimbo 12 ubariyemo n’iyo yatanze nk’inyongera. Uhereye ku zo yakoranye n’abandi bahanzi hari Selfish na Mike Kayihura, Muhorakeye na Riderman, Angel&Demon na Nviiri The Storyteller.

Haraza Street na Joshua Baraka, Captain na A Pass kimwe na Wait yakorenye na Axon, mu gihe izo ku giti cye harimo Wine, Hanze, Nzakomeza, Bryson Tiller, Impamvu na Intro Moonchild Bee.

Iyi album nshya ya Kivumbi niyo ya mbere yakoranye na sosiyete nshya ‘Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria iri kumufasha mu bijyanye n’umuziki, naho Axon, Ayoo Rash, Pro Zed, Murirooo, Man Made kimwe na Bob Pro nibo bayitunganyije.

Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo na ‘Wait’ yakoranye na Axon iri mu zimaze iminsi zibica bigacika.

Ku rundi ruhande ariko uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Yarampaye yakoranye na Kirikou Akili w’i Burundi, Maso y’Inyana n’izindi nyinshi.

5.     Safi Madiba


Umwaka ushize, umuhanzi wagize igikundiro kuva mu myaka icumi ishize, Niyibikora Safi Madiba, yakoreye ibitaramo mu Mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi agamije kumenyekanisha Album ye ya mbere yari aherutse gushyira ku isoko yise ‘Back to Life’.

Ni ibitaramo yateguye agamije kumenyekanisha Album ye, no kwegera abafana be n’abakunzi b’umuziki, nk’umwe mu mihigo yihaye kuva mu myaka itatu ishize.

Album ya Safi Madiba iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.

Asobanura iyi album nk’idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND