Kendrick Lamar yatsindiye ibihembo bigera kuri 5 bituma atsindira igihembo cy’indirimbo y'umwaka muri Grammy Awards 2025, ku ndirimbo ye "Not Like Us".
Diana Ross, umwe mu bahanzi b'icyamamare ni we wamuhaye iki gihembo, nyuma y'uko yari amaze gutwara igihembo cya Record of the Year ku ndirimbo "Not like us". Lamar yashimiye abahanzi baturutse mu Burengerazuba bwa Amerika, avuga ko ari bo bamufashije kugeza aho ageze mu mwuga we.
Yagarutse ku gaciro k'injyana rap muri muzika, avuga ko nta kindi kintu cyagira ingaruka ku muziki kurusha Rap. Yagize ati: "Nta kintu gifite imbaraga kurusha umuziki wa Rap. Turi umuco, kuri ba bahanzi bashya, ndabasaba kubaha umwuga, bizabageza aho mwifuza".
DJ Mustard, uwatunganyije “Not Like Us,” yaje ku rubyiniro hamwe na Lamar, ashimangira ko Lamar yatsindiye ibi bihembo byose yahataniraga muri Grammy Awards2025.
Lamar yatsindiye kandi igihembo cya Song of the Year, Record of the Year, Best Rap Performance, Best Rap Song ndetse na Best Music Video byose akaba abicyesha iyi ndirimbo "Not Like Us" yakoze mu mwaka wa 2024.
Lamar yari ahatanye n’indirimbo zikomeye nka "A Bar Song (Tipsy)" ya Shaboozey, "BIRDS OF A FEATHER" ya Billie Eilish, "Die With A Smile" ya Lady Gaga na Bruno Mars, "Fortnight" ya Taylor Swift na Post Malone, "Good Luck, Babe!" ya Chappell Roan, "Please Please Please" ya Sabrina Carpenter, ndetse na "TEXAS HOLD 'EM" ya Beyoncé.
Abahanzi benshi bo mu bari bahatanye mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka nabo bigaragaje cyane muri iki gikorwa, hakaba harimo Billie Eilish, Lady Gaga na Bruno Mars, Roan, Carpenter, Charli XCX, Shakira, Benson Boone, Doechii, RAYE na Teddy Swims, bose bakoranye baserukanye ku rubyiniro.
Ibihembo bya Grammy Awards 2025 byayobowe na Trevor Noah, bikaba byatanzwe ku wa 2 Gashyantare 2025 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Benshi bishimiye ibi bihembo by'umwihariko Kendrick Lamar waciye agahigo ko gutsindira ibihembo bigera kuri 5, ari na we wakoze ibi gusa.
Kendrick Lamar yatsindiye ibihembo byinshi muri Grammy 2025
TANGA IGITECYEREZO