Nyuma yo kwegukana Grammy mu kiciro cya best pop duo/group performance, yavuze ko abigira uko batari nabo aria bantu bakwiye urukundo ndetse yemeza ko umuziki ari urukundo.
Mu
gihe Shakira we yatuye Grammy ye abimukira bari guhambirizwa muri USA, Lady
Gaga wegukanye igihembo mu kiciro cya best pop duo/group performance, yavuze ko
abihindura uko batari (Trans People).
Trans
Peope ni abantu batitwa nk’uko bagakwiye kwitwa. Urugero ugasanga umuhungu
yitwara nk’abakobwa, yigana imico n’imigenzereze yabo cyangwa se umukobwa
akitwara neza neza nk’abahungu.
Ubwo
yakiraga iki gihembo, Lady Gaga yagize ati “Ni ibyagaciro kubaririmbira mwese.
Uyu mugoroba, ndashaka kuvuga ko abitwara uko batari nabo ari bantu. Bakwiye
urukundo, bakwiye gufashwa gutera imbere. Umuziki ni urukundo. Murakoze.”
Lady
Gaga uzwiho gushyigikira, kuvugira gukora ibirori by’abaryamana bahuje
ibitsina, avuze ibi mu gihe ubwo Donald Trump yarahiriraga kuyobora Amerika
yavuze ko Imana yaremye umugabo n’umugore kandi aribyo bitsina bigomba kubaho
muri Amerika.
Ibi
yabivuze nyuma y’uko hari harashyizweho ibindi byiciro aho umuntu yabaga ari nk’umugabo
akaba ashobora kuvuga ko ari umutinganyi, yiyumva nk’umukobwa, umugabo
wiyumvamo bose, …
Kuri iki cyumweru, Elon Musk uri mu byegera
bya Donald Trump yashyize ifoto kuri X avuga ko kuva mu myaka ya 400 mbere y’ivuka
rya Yesu kugeza mu mwaka wa 2020 nyuma y’urupfu rwa Yesu, hariho ibitsina
bibiri gusa hanyuma kuva mu mwaka wa 2021 kugera mu mwaka wa 2024 hariho
ibitsina 73 none kuva mu mwaka wa 2025 hariho ibitsina bibiri gusa.
Aha
Elon Musk yashakaga kunenga ubuyobozi bwa Joe Biden bwashyizeho ubwo buryo
bwose bwo gusobanura igitsina cy’umuntu aho bitari bikitwa kuba umugabo gusa
cyangwa kuba umugore gusa.
TANGA IGITECYEREZO