Kigali

Imbamutima za Tems wahigitse Burna Boy, Davido na Chris Brown mu bihembo bya Grammy 2025

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:4/02/2025 9:31
0


Umuhanzikazi Temilade Openiyi [Tems] wo muri Nigeria yegukanye igihembo cya Grammy Awards ku nshuro ya kabiri, nyuma y'uko yahataniraga ibihembo bigera k'umunani. Yahigitse ibyamamare nka Burna Boy, Davido na Chris Brown.



Mu bihembo bya Grammy 2025 byatanzwe kuwa 02 Gashyantare muri Los Angeles, Tems yahigitse Chris Brown, Burna Boy, Davido, Asake na Yemi Alade aho yatwaye igihembo cy'umuhanzi w'umunya-Africa wakoze indirimbo nziza" (Best African Music Performance). 

Tems yegukanye iki gihembo kubera indirimbo ye ikunzwe "Love Me Jeje" yamuhinduriye amateka kuva yagera hanze. Yatsinze abandi bahanzi bakomeye barimo abafite izina rikomeye muri Africa na Chris Brown wigaruriye isi mu bihangano bye.

Tems yagize ati: "Mana, ndagushimira cyane kuba wanshyize kuri uru rwego no kumpa iri tsinda". Yakomeje avuga ati: "Ejo ni isabukuru ya mama wanjye, kandi ni we uri hano muri Grammy ye ya mbere. Ndashaka kumushimira cyane kuko yakoze byinshi kuri jye na musaza wanjye".

Iyi ntsinzi ni intambwe ikomeye ku rugendo rwa Tems mu muziki. Mu mwaka wa 2023, Tems yegukanye Grammy ya mbere nka "Best Melodic Rap Performance" hamwe na Drake mu ndirimbo "Wait For You" mu birori bya Grammy Awards byabaga ku nshuro ya 65.

Mu 2025, Tems yahataniye ibihembo umunani, harimo "Love Me JeJe" yegukanye Best African Music Performance. Yatowe kandi mu byiciro bya Best R&B Song hamwe na "Burning" ndetse na Best Global Music Album hamwe na "Born in the Wild."

Tems, w'imyaka 29 yabonye umwanya w'imbere mu muziki we kuva yatangira urugendo rwe rw'umuziki. Ni umuhanzi ukunzwe cyane muri Afrika ndetse no ku Isi.

Tems yegukanye igihembo cya Grammy 2025 ku nshuro ya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND