Abahanzi ba Africa batsindiye ibihembo bya Grammy byinshi kuva ibi bihembo byatangira gutangwa, barangajwe imbere na Angélique Kidjo wo muri Benin.
Mu ruganda rw'umuziki mpuzamahanga, abahanzi bo muri Afurika bagiye bagaragaza impano idasanzwe, bityo benshi muri bo bagahabwa ibihembo bikomeye ku rwego rw'isi. Hano hari urutonde rw'abahanzi bo muri Afurika bafite Grammy nyinshi:
1. Angélique Kidjo
Angélique Kidjo ni umwe mu bahanzi b'icyamamare bo muri Benin, akaba afite Grammys eshanu. Azwiho impano idasanzwe, kandi afite umusanzu ukomeye mu kuzamura umuziki w'Afurika ku rwego mpuzamahanga.
2. Ladysmith Black Mambazo
Iri tsinda ryo muri Afurika y'Epfo ryamenyekanye cyane kubera injyana ya Isicathamiya. Ribasha gukora indirimbo zifite umudiho wihariye, kandi ryafashije gukwirakwiza umuziki wa Afurika ku isi yose.
3. Soweto Gospel Choir
Iri tsnda ryashimwe cyane mu muziki wa Gospel. Ryahawe Grammys eshatu kubera ubuhanga bwabo mu gutanga ubutumwa bwiza n'umudiho w'umuziki wa gospel.
4. Owuor Arunga
Owuor Arunga ni umwanditsi n'umucuranzi w'indirimbo za Jazz. Akomoka muri Kenya, kandi afite Grammys eshatu kubera umusanzu we mu kuzamura umuziki wa Jazz.
5. Ali Farka Touré
Ali Farka Touré waturutse muri Mali, ni umwe mu bahanzi b'icyamamare bashyize umuziki wa griot w'Afurika mu ruhame rw'isi. Afite Grammys eshatu.
6. Wouter Kellerman
Wouter Kellerman ni umucuranzi w'umuziki w'ikoranabuhanga n'umuziki wa classical. Afite Grammy ebyiri kubera ubuhanga bwe mu guhuza indirimbo za classical n'izindi njyana.
7. Tems
Tems ni umuhanzikazi ukomeye w'umunya-Nigeria, watsindiye Grammy ebyiri kubera impano ye idasanzwe mu njyana ya R&B na Afrobeats. Uyu muhanzikazi akaba yatwaye Grammy ya kabiri tariki 2 Gashyantare 2025.
8. Sikiru Adepoju
Sikiru Adepoju ni umucuranzi w'umunyafurika, akaba afite Grammy imwe kubera ubuhanga bwe mu gucuranga ingoma za kinyafrika.
9. Burna Boy
Burna Boy, umuhanzi w'icyamamare wo muri Nigeria, amaze guhabwa Grammy imwe kubera umuziki we ukomeye, wuzuye imiziki ya Afrobeat.
10. Wizkid
Wizkid ni umwe mu bahanzi bakomeye b'Abanya-Nigeria, akaba afite Grammy imwe. Azwi ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo ze zikunzwe cyane mu njyana ya Afrobeats.
11. Black Coffee
Black Coffee ni umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika y'Epfo. Afite Grammy imwe yahawe kubera umusanzu we mu njyana ya house music
12. Miriam Makeba
Miriam Makeba, umuhanzikazi w'icyamamare wo muri Afurika y'Epfo, wamenyekanye ku isi yose kubera indirimbo ze ziri mu miririmbire yihariye, afite Grammy imwe.
Ibihembo bya Grammy bigaragaza ukuntu abahanzi bo muri Afurika bakomeje gutanga umusanzu ukomeye mu ruganda rw'umuziki mpuzamahanga. Ni ishema rikomeye ku mugabane, kandi bizatuma umuziki wa Afurika ukomeza kuba ikimenyabose ku isi yose.
TANGA IGITECYEREZO