Kigali

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n'abaturage ba Santrafurika mu muganda rusange

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/02/2025 9:10
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10 riri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda rusange.



Ni umuganda wakorewe muri arrondissement ya 5, imwe mu zigize umujyi wa Bangui, ari nawo murwa mukuru wa Santrafurika, urangwa no gukusanya no gukuraho imyanda no gutema ibihuru bikikije umuhanda.

Witabiriwe n'abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye, abo mu nzego z'umutekano z'imbere mu gihugu n'abaturage batuye muri ako gace.

Batanze kandi amazi meza ku baturage bo muri ako gace bugarijwe n'ikibazo cy'ibura ry'amazi mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura.

Umuyobozi w'ako karere; Yemo Guy Blaise yashimiye abapolisi b'u Rwanda kuba bafatanyije n'abaturage muri iki gikorwa cy'umuganda.

Yasabye abaturage gukunda no kugira umuco umuganda rusange, bakajya bawukora kenshi kugira ngo barusheho gutura heza kandi bibarinde indwara ziterwa n'isuku nke na malaria bakuraho imyanda, ibidendezi n'ibihuru byihishamo imibu bigatuma ibasha kororoka."

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Santrafurika kuva mu mwaka wa 2014, aho kuri ubu rufite amatsinda ane y'abapolisi, ari yo RWAFPU1 na RWAPSU akorera mu Mujyi wa Bangui, itsinda RWAFPU2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro n'itsinda RWAFPU3 rikorera Bangassou mu Majyepfo y'Iburasirazuba bw'igihugu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND