Kigali

Abimukira bagera ku bihumbi 42 b'abanyafurika bashobora kwirukanwa muri Amerika

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:3/02/2025 21:53
0


Abimukira bagera ku bihumbi 42 bo muri Afurika bahanganye no gusubizwa mu bihugu byabo bava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



Mu gihe hari impungenge ku bijyanye no kwimura abimukira, imibare itangwa na Fox News yerekana ko abimukira bagera ku bihumbi 42 bo muri Afurika bashobora guhura n’ingaruka zo gusubizwa mu bihugu byabo bya Africa, bitewe n’amategeko yihariye ashyirwaho n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Biravugwa ko abanyarwanda barenga 338 bari muri Amerika nabo bazagaruka mu Rwanda nihatagira igihinduka, naho ibihugu byinshi bya Afurika bigaragaza umubare munini w’abimukira bashobora guhura n’iki kibazo gikomeye. 

Muri ibyo bihugu, Somaliya iravugwa cyane ifite 4,090 by’abimukira bafite ikibazo cyo gusubizwa mu gihugu cyabo, igakurikirwa na Mauritania ifite abagera kubihumbi 3,822.

Dore bimwe mu bihugu bigaragaza imibare myinshi y’abimukira biteganywa ko nihatagira igihinduka bazagaruka muri Afurika:

1. Somalia: 4,090

2. Mauritania: 3,822

3. Nigeria: 3,690

4. Ghana: 3,228

5. Guinea: 1,897

6. Cameroon: 1,736

7. Ethiopia: 1,713

8. Senegal: 1,689

9. Liberia: 1,563

10. Sierra Leone: 1,563

11. Egypt: 1,461

12. Kenya: 1,282

13. Cote d'Ivoire: 1,224

14. DR Congo: 1,068

15. The Gambia - 1,035

16. Sudan - 1,012

17. Eritrea - 973

18. Mali - 929

19. Congo - 795

20.Angola - 662

21. Niger - 642

22. Zimbabwe - 545

23. Morocco - 495

24. Burundi - 462

25. Togo - 427

26. Uganda - 393

27. South Africa - 379

28. Rwanda - 338

29. Cape Verde - 314

30.Algeria - 306

31. Burkina Faso - 303

32. Tanzania - 301

Hari kandi ibihugu bimwe na bimwe bifite umubare muto w’abimukira, harimo na São Tomé and Príncipe ifite 1 gusa. Ubu bwiyongere bw’abimukira buganisha ku ngaruka nyinshi ku buzima bw’abaturage ndetse no ku mutekano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk'uko bivugwa na bamwe mu bayobozi biki gihugu.

Bimwe mu bihugu bivugwa cyane mu bijyanye n’ubuhungiro no kuba hari impungenge ku byemezo byo gusubiza abimukira baturutse muri Afurika, harimo ikibazo cy’umutekano mucye, ubukene, no kuba igihugu cyabo kidashobora guha abaturage ibyibanze. 

Ibi bituma abimukira benshi bahunga bakajya gushaka ubuhungiro mu bindi bihugu, nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho bamwe bagira amahirwe yo kubaho mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe abandi bahura n’ingaruka zo gusubizwa iwabo.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika irimo gukora ubushakashatsi ku buryo bw’imikoranire n’ibihugu byinshi byo muri Afurika, kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gufasha abimukira basabwa gusubira iwabo, nk’uko bikunze kugaragara mu bihugu nka Liberia, Guinée na Cameroon. Gusa hari impungenge ko abimukira benshi batabona uburyo bwo gusubira mu bihugu byabo mu mutekano.

Abimukira bagera ku bihumbi 42 bagiye gusubizwa mu bihugu byabo bava muri America






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND