Kigali

Ntibisanzwe! Yabonye igisubizo ku busabe bw’akazi nyuma y’imyaka 48 agasabye

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:5/02/2025 20:15
0


Umwongerezakazi Tizi Hodson ubwo yari afite imyaka 22 y'amavuko, yanditse ibaruwa isaba akazi, akomeza gutegereza ko azasubizwa araheba. Nyuma y'imyaka 48 asabye ako kazi, ni ukuvuga ubwo yari agejeje imyaka 70 ni bwo yasubijwe.



Mu 1976 ni bwo Tizi Hodson yandikiye sosiyete asaba akazi ko kuba umukinnyi wa filime ukora ibikorwa by’ubutwari akoresheje moto. Byasabye imyaka 48 kugira ngo asubizwe, gusa igitangaje ni uko yimwe akazi ko gukina filime, ariko yaje kubona ahandi akazi ko gutwara indege. Avuga ko ikintu cyose kiba mu buzima bw'umuntu kiba gifite impamvu.

Kubera ko Tizi yari azi ko mu gihe cye abagore batemererwaga gukora bene ako kazi, yirengagije kugaragaza igitsina cye mu ibaruwa ye. Nyuma yo gutegereza igisubizo igihe kirekire ariko ntakibone, yaje kwemera ko atahawe akazi maze akomeza gushakisha andi mahirwe.

Mu Ukwakira 2024, nyuma y’imyaka 48, ibaruwa ya Hodson yagarutsweho. Yari yarabuze igihe bakoreshaga udusanduku tw'iposita, ikaba yarabonetse ifite inyandiko isaba imbabazi ku gutinda. Hodson, ubu ufite imyaka 70, yatangaje ko yatunguwe no kubona iyo baruwa nyuma y’igihe kirekire, cyane ko yari yarimukiye mu ngo nyinshi ndetse akanatura mu bihugu bitandukanye nk'uko tubikesha Daily Mail.

Nubwo atigeze abona icyo gisubizo ku gihe, Hodson ntiyacitse intege. Yabaye umupilote w’indege zifashishwa mu myiyerekano yo mu kirere ndetse aba n’umutoza w’abapilote, akora akazi ke mu bihugu bitandukanye. 

Yavuze ko kubona iyo baruwa byamwibukije ibyishimo yagize ubwo yandikaga asaba ako kazi mu 1976, ndetse n’ukuntu yategereje igisubizo ariko ntakibone. Yongeyeho ko nubwo atigeze abona ako kazi, inzira y’ubuzima yanyuzemo yamuhaye ubumenyi n'ibyishimo byinshi.

Iyi nkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, bituma incuti za kera za Hodson zimusubiraho, zitangarira ubuzima bushya yagiye agira nyuma y’icyo gihe. Hodson yemeza ko nubwo ibintu bitagenda nk’uko umuntu abiteganya, hari impamvu ibitera nubwo rimwe na rimwe iyo mpamvu itahita igaragara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND