Kigali

Congo ishaka gutera u Rwanda yiteguwe mbere y’uko yitegura

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/01/2025 13:37
0


Nyuma y’uko amakuru amenyekanye y’uko Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gutera u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko hashyizweho ingamba z’ubwirinzi bushoboka.



Nyuma yo gutsindwa imirwano ishyamiranyije M23 n’ingabo za FARDC zishyize hamwe n’imitwe y’iterabwoba muri DRC, hatangiye kumenyekana amakuru y’uko  iki igihugu  cyananiwe gutsinda M23.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Amb.Olivier Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda rwamenye ayo makuru hakiri kare cyane ndetse ubu rwamaze kwitegura no kurinda aho umwanzi yanyura hose.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati “Twakiriye amakuru y’uko isaha n’isaha RDC yatera u Rwanda. Niyo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi ndetse zigahoraho kugeza igihe bigaragaye ko icyo kibazo n’izo mbogamizi zavuyeho. Turinda imipaka yacu kugira ngo turwanye ubushotoranyi bw’iryo huriro ry’ingabo za RDC.”

Minisitiri atangaje ibi mu gihe hari amakuru avuga ko mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwagwagamo ibisasu byaturukaga muri RDC, rwakoreje intwaro z’ubwirinzi zizwi nka Iron Dome bisandaza ibindi bisasu byose byaterwa ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iki gihe umutekano utifashe neza mu burasirazuba bwa RDC, Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu batari gufata agatotsi kubwo kuganira n’abandi bayobozi ku Isi bashakira hamwe umuti urambye w'iki kibazo.


Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko u Rwanda rwamenye amakuru y'uko RDC ishaka gutera u Rwanda hanyuma hashyirwaho ingamba z'ubwirinzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND