Kigali

Igisasu kimwe gitwara asaga Miliyoni 150 Frw: Byinshi ku ntwaro RDF yakoresheje ishwanyaguza ibisasu bya FARDC na FDLR

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/01/2025 12:13
2


Ejo ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, nyuma y'uko M23 itangaje ko ifite umujyi wa Goma, nibwo abantu bose batunguwe ubwo babonaga ubwirinzi buhambaye bwamamaye nka Iron Dome igisirikare cy'u Rwanda cyakoresheje gishwanyaguza ibisasu byaraswaga mu mujyi wa Rubavu birashwe na FARDC na FDLR.



"Iron Dome"  ni izina ryamamaye nk'ikoranabuhanga ryihuta rishobora kurasa ibisasu by'umwanzi bitaragera aho bigomba kugwa.

Ni  imwe mu ngabo zikomeye mu bijyanye no gukumira ibitero by'ibisasu. Yakozwe n'ikigo cya Israel Defense Forces (IDF) ku bufatanye na Rafael Advanced Defense Systems na Israel Aerospace Industries (IAI).Yashushanyijwe  mu 2005, itangira gukoreshwa  mu 2011.

Iron Dome yagenewe gukumira ibisasu bito na missiles.Ibyo byiganjemo ibisasu by'imbunda, mortars ndetse na rockets.

Ubu bwirinzi bushobora gukurikirana ibisasu byoherejwe no kubimenya mbere y'uko bigera ku butaka, bukabyangiza hakiri kare.

Iron Dome igizwe  n’ibice bitandukanye  birimo Radar, Mudasobwa (Computer) ndetse n’Ibisasu bipfubya.

Radar yayo ifata ibimenyetso by'aho igisasu cyaturutse n'aho cyerekeza.

Mudasobwa:Igenzura niba igisasu ari cyo gishobora guteza ikibazo. Niba icyo gisasu kidashobora kugwa ahantu hakomeye ntabwo bagipfubya mu rwego rwo kwikirinda guta amasasu atari ngombwa cyane ko aba ahenze.

Ku rundi ruhande Ibisasu bipfubya: Iyo habonetse igisasu gikomeye cyangwa  gishobora guteza ibyago, Iron Dome yohereza ikindi gisasu cyo kugipfubya, bikarangira kitabashije kugera aho cyagombaga kugwa.

Iron Dome ifite  ibizwi nka launchers ziri hagati y’Eshatu n’Enye kandi  buri  Launcher  iba  ibitse ibisasu bipfubya 20 (Interceptors). Aha   interceptor imwe  igura hagati  y’asaga Miliyoni 100-150 z’Amafaranga y’u Rwanda.(Bivuze ngo  Launchers 4 zibitse asaga Miliyari 12 Frw) nk'uko tubikesha amashakiro atandukanye arimo Wikipedia.

Bivuze ko guhagarika igisasu kimwe cy’umwanzi  bitwara atari munsi ya Miliyoni 150 Frw.

Ikoreshwa kandi  Bateri ziri hagati y’ 10 na 15 aho buri imwe   ihagaze amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’asaga  Miliyoni 40-50.

Iron Dome kandi ifite ubushobozi bwo  gushwanyaguza igisasu  kiri ku ntera y’Ibilometero 4 kugeza kuri 70.

Armyrecognition ivuga ko iy'u Rwanda rufite yitwa The Sky Dragon 50 izwi nka GAS2  ikaba ari nayo version ya nyuma, ifite ubushobozi bwo gushwanyaguza ibisasu kiri ku ntera y'ibilometero 130.

The Sky Dragon 50  igisasu kizimya cyayo(interceptor)  kigendera ku muvuduko  uri hejuru ya Metero 1000 mu isegonda, ikindi ikaba ishobora kugendera ku  butumburuke  bugera  ku bilometero 20 uvuye ku butaka.

Chinese Military magazine, Kanwa,  ivuga ko ikigo cy’u Bushinwa cya  NORINCO  aricyo cyagurishije u Rwanda  ubu bwirinzi ndetse  rukaba ari nacyo  gihugu cya mbere cy’amahanga kibufite. 

Ikindi  The Sky Dragon 50 ishoborakurasa kurasa mu byerekezo birenga 12 icyarimwe.

Ifite ubushobozi bwo kurwanya ibisasu byinshi icyarimwe nubwo byaturuka mu byerekezo bitandukanye.Ibyo bituma ikoreshwa neza cyane mu gihe hari ibitero bikaze cyangwa intambara nk’uko tubikesha amashakiro atandukanye arimo Wikipedia.

Hari amakuru avuga ko u Rwanda rufite ubu bwirinzi kuva mu 2014, bivuze ko  rubumaranye imyaka hafi 11.




 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhawenayo Samuel1 day ago
    Nibyo kbx nibakomeze gucunga umutekano abaturage ntibaze kubisitarizwamo nshimiye reta yubumwe bwabanyarwanda kurubwobwirinzi bwatabaye benshi barikubigiriramo ibibazo
  • RUHANGANAREBA1 day ago
    nene imana ya turinze twebwe Aba nyarwanda ntaho yagiye. iriho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND