Kigali

Uhuru Kenyatta yanenze Guverinoma ya Kenya ku kwinubira icyemezo cya Amerika

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:29/01/2025 20:56
0


Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yanenze guverinoma, avuga ko batagomba kwinubira icyemezo cyafashwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump cyo guhagarika inkunga zihabwa ibihugu by’amahanga.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Nairobi Leo, ivuga ko ibi yabitangarije i Mombasa mu gitondo cyo kuri uyu  wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama, aho Kenyatta, yasabye abayobozi kwibanda ku kwigira aho gushingira ku mfashanyo zituruka hanze.

Kenyatta yabajije impamvu bamwe mu bayobozi ba guverinoma bababajwe n’umwanzuro wa Amerika, anashimangira ko Trump nta nshingano afite yo gushyigikira Kenya mu buryo bw'amafaranga.

 Ati "Ejobundi, nabonye abantu bamwe barira bavuga ko Trump yakuyeho inkunga; kandi ko nta yandi mafaranga azongera kuduha, none murarizwa n’iki? Ntabwo Amerika ari guverinoma yanyu, ntabwo ari n’igihugu cyanyu. Nta mpamvu rero ifite yo kugira icyo iguha icyo aricyo cyose."

Kenyatta yavuze ko iki cyemezo ari nk’icyo gukangurira igihugu, asaba abayobozi guhindura ibitekerezo byabo mu gukoresha neza umutungo bwite wa Kenya, aho kwishingikiriza ku mfashanyo z’amahanga. Yavuze ko aho kurira ngo Amerika yakuyeho imfashanyo, Abanyakenya bagomba kumenya ko  nta muntu uzakomeza kubafata ukuboko no kubakorera ibintu byose, ahubwo ko bakwiye kwigira.

 Yabivuze nyuma y'umunsi umwe umunyamabanga mukuru w’ububanyi n’amahanga, Korir Sing'Oei avuze ko icyemezo cya Trump cyo guhagarika inkunga z’amahanga kizagabanya ubushobozi bw’ibihugu byinshi by’Afurika kugera ku ntego z’ubuzima, ku kigero cyo hejuru.

 Ku itariki ya 28 Mutarama 2025, Sing’Oei, yavuze ko yizeye ko ubuyobozi bwa Trump buzashyiraho ingamba nshya zo gufasha abaturage batishoboye.

 Ati"Kuba Amerika yarahagaritse gutanga inkunga z’amahanga birababaje, kandi bizabangamira ubushobozi bw’ibihugu byinshi by’Afurika bwo kubungabunga ubuzima n’izindi, ndetse bizahungabanya ishyirwa mu bikorwa rya SDGs. Twizeye ko ubuyobozi bwa Perezida Trump buzashyiraho inzira nshya zo gufasha abaturage bugarijwe n'ibibazo.”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND