Kigali

Yabeshye ishimutwa ry’umwana wabo agamije kwaka Se amafaranga

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:28/01/2025 23:28
1


Muri iyi minsi dukunze kumva inkuru nyinshi zivuga ku bantu benshi bagiye bakoresha AI cyangwa ubwenge bw’ubukorano, mu bikorwa by’ubutubuzi. Ni muri urwo rwego rero muri Uganda, umugore n’umukobwa we bakoresheje AI babeshya ko umwana wo muri urwo rugo yashimuswe bagamije gutuburira Se.



Uganda, Kampala Metropolitan Police yataye muri yombi umubyeyi n'umukobwa we bazira kubeshya ko umwana w’imyaka 7 yashimuswe, kugira ngo basabe Se amafaranga yo kumufunguza.

Uyu mugore witwa Nagadya Teo, n’umukobwa we w’imyaka 20, Namukwaya Winnie bari gukurikiranwa, nyuma yo kumenyekana k'umugambi wabo mubisha.

 Polisi yakoze iperereza iza kumenya ko Nagadya n’umukobwa we bakoresheje ikoranabuhanga ry’ubwenge bw'ubukorano (AI) kugira ngo bahindure amajwi yabo ndetse banahimbe amajwi y’umwana muto babeshyaga ko yashimuswe basaba Se amafaranga ngo bamusubize umwana we.

 Inkuru dukesha ikinyamakuru East News ivuga ko ibi byose byatangiye tariki ya 26 Mutarama 2025, ubwo polisi ya Nateete yakiraga ikirego kivuga ku ishimutwa ry’umwana w’umukobwa w’imyaka 7.

 Abavugaga ko bamushimuse, basabye ingwate y’amafaranga Miliyoni 5 (5,000,000) kwa Se w'umwana.

Nyuma yo kwakira icyo kirego itsinda ry’abashinzwe iperereza ryoherejwe gushakisha no gutabara uwo mwana.

 Mu gukurikirana aho ukekwaho icyaha aherereye, baje gukurura aho telephone y’uwahamagaye Se w’umwana ari, maze bamusanga hafi y'urugo rwabo.

Uwo mugabo nyuma yaje kwakira telefone, uwari uhamagaye avuga ko agiye guha akanya gato umwana kugira ngo avugane na Se. 

Humvikanaga amajwi y’umwana ari kurira, asaba gutabarwa avuga ko abamushimuse bamukangishije kumwica.

SSP Patrick Onyango yavuze ko iperereza rya polisi ryagaragaje ko iryo shimutwa ryakozwe na nyina w'umwana wahohotewe, Nagadya Teo n'umukobwa we w'imyaka 20, Namukwaya Winnie.

Polisi ivuga ko ikimara gukurura aho telefone y’uwari washimuse umwana iherereye, yabaguye gitumo, igatungurwa no gusanga ari uwo mukobwa n’umubyeyi we.

 Uyu mubyeyi n'umukobwa bombi barafashwe kandi ubu bakurikiranweho ibyaha bashinjwa.

Onyango kandi yavuze ko igikorwa cyo gutabara uyu mwana cyagenze neza, nta muntu n’umwe wahaburiye ubuzima.

 Abakekwaho icyaha bazahanwa hakurikije amategeko, kandi iperereza riracyakomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eriss1 day ago
    Nibabahane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND