Kigali

Samuel Eto’o yahinduriye ubuzima umukene bakuranye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/01/2025 15:04
0


Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yakoze ku mitima ya benshi nyuma yo guhura na mugenzi we bakinanye umupira w’amaguru mu bihe byashize, ubu ukora akazi k’umurinzi bw’umutekano i Douala.



Eto’o yari yitabiriye ibiganiro byateguwe n’Ikigo cya Ecobank Group, aho yahuye n’iyi nshuti ye ya kera mu buryo butunguranye. Aba bombi baganiriye ku bihe byabo by’amateka, bibuka uko babayeho mu kibuga, baganira ku nzozi bari bafite n'ibindi.

Ni ibihe byari byuzuyemo amarangamutima, bikaba byagaragaje ko n’ubwo umuntu ashobora guhindura inzira z’ubuzima, ubucuti bwahozeho bushobora gusigasirwa. 

Eto’o yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’ibihe yibukijwe n’inshuti ye ya kera, maze asaba umwungiriza we gutegura ikindi kiganiro cyihariye ngo barusheho gusabana no kumva neza aho inshuti ye igeze mu buzima.

Samuel Eto’o akimara guhura na mugenzi we no kumva ubuzima uwo yasize mu cyaro abayemo, yahise amuha Miliyoni 10 z’amasefa kugira ngo nawe yiteze imbere.

Eto’o ari mu bakinnyi beza b’ibihe byose ku mugabane wa Afurika. Mu rugendo rwe rw’imikino, yegukanye ibihembo bine by’Umukinnyi Mwiza wa Afurika (African Player of the Year). 

Yakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo FC Barcelona, aho yatwaranye nayo ibikombe bya UEFA Champions League, Inter Milan, na Chelsea, asiga izina rikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru.

Uyu mubonano wa Eto’o n’uwari mugenzi we mu kibuga ni urugero rugaragaza agaciro k’ubucuti. Bigaragaza ko n’ubwo umuntu ashobora kuba yarageze ku rwego rwo hejuru mu mikino cyangwa mu bindi bikorwa, gusubiza amaso inyuma no guha agaciro abantu mwahuriye mu nzira bigaragaza umutima mwiza.

Samuel Eto yahinduriye ubuzima umukene bakuranye akiri muto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND