David Gaskell wabaye umukinnyi wa mbere wakiniye ikipe ya Manchester United ufite imyaka micye kurusha abandi ku myaka 16 n'iminsi 19, yitabye Imana ku myaka 84.
David Gaskell wahoze ari umunyezamu wa Manchester United ndetse n’umwe mu bakinnyi ba "Busby Babes", yitabye Imana afite imyaka 84 nyuma y'uburwayi bw’igihe gito. Iyi nkuru yamenyekanye ku wa Gatanu nijoro aho Manchester United yatanze itangazo ry’akababaro.
Umuryango wa Gaskell wavuze ko yari umugabo witangiye cyane umugore we, Barbara. Gaskell yari se w’abakobwa batatu Michelle, Lesley, na Nicola. Yari umubyeyi w’icyitegererezo w’abuzukuru be batanu: Joel, Emily, Eleanor, Ted na Edith.
Nk'uko tubikesha The Sun, David Gaskell yaciye agahigo mu mateka y’ikipe ya Manchester United ubwo yakinaga umukino we wa mbere ku myaka 16 n’iminsi 19 mu mwaka wa 1956 mu irushanwa rya FA Charity Shield.
Uyu mukino, United yawutsinzemo Manchester City igitego 1-0. Yahawe umwanya w’imbere mu ikipe nyuma yo kwemererwa na Sir Matt Busby. Mu gihe kingana n’imyaka 12, Gaskell yakinnye imikino 96 muri Manchester United mbere yo kwerekeza muri Wigan Athletic.
Yakomeje gukina no muri Wrexham ndetse na Arcadia Shepherds, aho yasoreje umwuga we w’umupira w’amaguru.
Mu magambo y'abafana bavuze bati: "Ruhukira mu mahoro, umusanzu wawe waranzwe no kwitanga." Gaskell azahora yibukwa nk’umukinnyi mwiza ndetse n’intangarugero mu bwitange n’ubupfura bwe.
David Gaskell wanditse amateka muri Manchester United yitabye Imana ku myaka 84
TANGA IGITECYEREZO