Kigali

Volleyball: APR VC yahoreye bashiki bayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/01/2025 7:37
0


Ikipe ya APR VC yahoreye bashiki bayo itsinda Police VC amaseti 3-1 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa 9 wa shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda mu bagabo.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025 muri Petit Stade i Remera. 

Police VC yakinaga umukino wayo wa 9 muri shampiyona yatangiye neza itwara iseti ya mbere ku manota 25-18 ndetse benshi bakeka ko uyu mukino ushobora kuba ugiye no kuyorohera.

APR VC yo yakinaga umunsi wa 8 muri shampiyona ndetse ikaba itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo barimo Gatsinzi Venuste na Masabo Bertin yavuye inyuma itwara iseti ya kabiri ku manota 25-23.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu yaje kongera kwisubiza iseti ya gatatu ku manota 25-21 ndetse inatwara iseti y’intsinzi ku manota 25-23.

APR VC yahoreraga bashiki bayo dore ko mu mu mukino wari wabaye mbere muri Petit Stade i Remera ho ikipe ya Police WVC yari yatsinze APR WVC amaseti 3-0.

Uyu wari umukino wa mbere Police VC itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka mu gihe yari intsinzi ya 6 kuri APR VC mu mikino 8 imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka.

Police VC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 24, naho APR VC ifite igikombe giheruka cya Shampiyona yashimangiye umwanya wa kabiri n’amanota 18 aho ikurikirwa na Kepler VC ifite amanota 15.

Shampiyona ya Volleyball mu bagabo irakomeza no kuri uyu wa Gatandatu aho mu bagore RP Huye irakina na APR VC,Wisdom VC ikine na Kepler VC naho Ruhango VC yo ikine na Police VC.

Mu bagabo ho ikipe ya REG VC irakina na RP Ngoma, Gisagara VC ikine na EAUR naho Kepler VC ikine na Kigali VC .

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba APR VC 

Police VC yatsinzwe umukino wayo wa mbere 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND