Kigali

Ndizeye Dieudonné Ndayisaba yatandukanye na Patriots BBC ajya muri Morocco

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/01/2025 11:57
0


Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wamamaye ku izina rya Gaston, wahoze ari Kapiteni wa Patriots BBC, yerekeje muri MAS Fes Basketball yo mu cyiciro cya mbere muri Morocco.



Iyi nkuru yemejwe n’ubuyobozi bwa MAS Fes binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025. Ndizeye Dieudonné ni Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball kandi azwiho kuba umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu Rwanda.

Si ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda. Mu 2022, yakiniye Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia, naho mu mpera za 2024, yaserukiye Kriol Star yo muri Cape Verde mu mikino ya Road to BAL 2025 yabereye muri Libya na Kenya.

Ndizeye yatangiye gukinira Patriots BBC mu 2017. Mu 2019, yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka, ahanini kubera ubushobozi bwe bwo gutsinda amanota atatu ku gipimo gihanitse.

Uyu mukinnyi yagiye muri MAS Fes nyuma y’uko ibiganiro na REG BBC byari byaranzwe no kutumvikana kubera miliyoni 45 Frw yagombaga kwishyurwa ku mwaka umwe yari asigaje muri Patriots BBC.

MAS Fes, ikipe nshya ya Ndizeye, ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Basketball ya Morocco, aho yegukanye ibikombe bitanu bya shampiyona, birindwi by’igikombe cy’igihugu, ndetse no kuba yaratwaye igikombe cya Afurika mu 1998.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne yabonye ikipe nshya muri Morocco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND