Kigali

Algeria iracyari ku isonga mu kugira abaturage bafite icyizere cyo hejuru cyo kubaho muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/01/2025 9:24
0


Kugira ngo icyizere cyo kubaho cyiyongere, ntibishingira ku ndyo umuntu arya, ahubwo bishingira ahanini ku buzima aba abayemo umunsi ku wundi na gahunda zimufasha kubona ibyo akeneye ariko bigamije imibereho myiza ye.



Nko mu Rwanda gahunda zirimo Mutuelle de Santé, Girinka, amavuriro hafi ni bimwe mu byazamuye icyizere cyo kubaho mu Rwanda.

Mu bindi byatumye imibereho y’abanyarwanda iba myiza kurushaho harimo nk’inkingo, aho indwara nyinshi zicaga abantu kare zabonewe inkingo ku buryo umwana akingirwa akiri muto.

Mu myaka ya 2000, hari inshuti ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarateze, zishyiraho amadolari 300$ zivuga ko mu 2150, abantu bazajya bagira imyaka 150 bitagoranye. Birashoboka ko bose bazapfa batabonye ibyo bategeye ariko icyizere babivuganye cyari gifite aho gishingiye.

Bashingiraga ku buryo ubuzima ku Isi buteye, ko hari hamwe bworoha ku buryo bubashisha umuntu kuba ibintu byamuhitana imburagihe bigabanuka. Iyo ntego y’abo bagabo mu 2150 izaba imaze kugira agaciro karenga miliyari 1$. Ababakomokaho nibo bazayirya.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, nta gihugu na kimwe ku Isi cyari gifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri munsi y’imyaka 40, u Rwanda rwari mu bya nyuma bifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru kuko cyari ku myaka 41.

Icyo gihe 73% by’abagore babyara, babyariraga mu ngo. Nyuma yo kuvuka kandi, abana 49% bari munsi y’imyaka itanu barwaraga indwara zitagira ingano z’amoko menshi, ziganjemo iziterwa n’imirire mibi.

Mbere y’icyo gihe, ikiremwamuntu cyari gifite ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuvuzi, mu bihugu hafi ya byose, abakurambere bacu babagaho bitegura no gupfa hakiri kare.

Mu myaka ya mbere, kubona umuntu ugejeje imyaka 100 byari ihurizo, n’uwayigiraga byageraga icyo gihe atabasha no guhaguruka kubera ubuzima bubi.

Ubu tugeze mu kinyejana cya 21, kubona abantu bari hejuru y’imyaka 100 ku Isi bisigaye byoroshye ndetse imibare igaragaza ko bikubye kabiri ugereranyije n’ikinyejana giheruka aho ubu nibura bari hafi igice cya miliyoni ku Isi.

Umuntu wabayeho igihe kirekire ku Isi ni Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 mu gihe ukuze kuruta abandi kugeza ubu, ari Inah Canabarro Lucas w'imyaka 116 isatira 117 ukomoka mu Brazil.

Mu Rwanda nta mibare ihari igaragaza umubare wa nyawo w’abantu bari hejuru y’imyaka nibura 100, gusa ibarura rusange ryo mu 2012 rigaragaza ko abari bafite hejuru y’imyaka 60 bari 4,9% bangana na 511.738.

Kuva mu 2023, Algeria iri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira abaturage bafite icyizere cyo hejuru cyo kubaho, aho biteganijwe ko umuntu w'uruhinja uvukiye muri iki gihugu aba agomba kumara ku Isi nibura imyaka 77.

Mu bindi bihugu biza mu myanya ya mbere kuri uru rutonde, harimo Cabo Verde, Tunisia na Mauritius, bifite icyizere cyo kubaho kiri hagati y'imyaka 75 na 77.

N'ubwo icyizere cyo kubaho cyagiye kizamuka uko imyaka yagiye ihita muri Afurika, kiracyari hasi ugereranije n'indi migabane, bitewe n'ibibazo binyuranye Abanyafurika bagihura na byo, birimo ibishingiye ku bukungu, ubuzima n'ingaruka z'indwara n'ibyorezo.

Uku kwiyongera kw'icyizere cyo kubaho ariko, Afurika ibikesha kunoza ibikorwa remezo, kubasha kubona inkingo kandi ku gihe, n'uburyo uyu mugabane wagiye utera imbere mu kurwanya indwara zirimo malaria, SIDA n'igituntu.

Dore ibihugu bituwe n'abaturage bafite icyizere cyo hejuru cyo kubaho muri Afurika:

Rank

Country

Life expectancy

1

Algeria

77.3

2

Cabo Verde

76.9

3

Tunisia

76.9

4

Mauritius

75.7

5

Morocco

75.2

6

Seychelles

75

7

Libya

73.3

8

Egypt

70.8

9

Senegal

69.3

10

Sao Tome and Principe

68.9

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND