Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahakanye ibyo kuba barashatse umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague bikarangira batewe gapapu na Police FC.
Mu minsi yashize n ibwo byavuzwe ko Rayon Sports yashatse gusinyisha uyu mukinnyi utari ufite ikipe ndetse ibiganiro bikaba byari byanageze kure gusa bikarangira yerekeje muri Police FC bijyanye n'amafaranga yari ahawe aho yasinye amasezerano y'umwaka n'igice afite agaciro k'amafaranga arenga miliyoni 80 Frw.
Hari ifoto yari yagiye hanze yerekana Perezida wa Rayon Sports na Claude Mushimire ushinzwe imishinga muri iyi kipe bari ku kibuga cy'indege bagiye gufata Byiringiro Lague.
Twagirayezu Thaddée ubwo yaganiraga na Radio & TV 10 yabihakanye asobanura uko ibintu byagenze akantu ku kandi. Yagize ati: "Murakoze cyane ariko sinzi niba hari icyo biri bumarire abafana ba Rayon Sports gusa yenda reka dushyire ibintu mu buryo kugira ngo wenda babyumve neza batazakomeza wenda no kubivuga.
Inkuru nayo ndayifite ni njyewe wabikoze. Bavuze ko Lague baduteye gapapu nagiye no kumwakira. Reka mbitangire neza ndabizi ko bari buze kubyumva, Lague yakinaga muri Sweden aho yari ari ndetse n’igihe yajyagayo hari murumuna wanjye witwa Emannuel wamwakiriye kuko ni ho aba, ndetse bashobora kuba baranabanye no mu minsi nk’ibiri aho yakinaga n’ubundi ni nk'aho uwo murumuna wanjye babanaga.
Lague agiye kuza twavuganye na murumuna wanjye arambwira ngo agiye kuza nta kipe afite muri iyi minsi, ubundi tuvugana na Lague akiri muri Sweden arambwira ati 'nzaza ejo' ati 'ubundi wazaje kumfata Perezida' ".
Yakomeje ati: "Nuko njya kumufata nk’umuntu w’inshuti ntabwo namufashe nk’umuntu ugiye kuzana umukinnyi. Nari nanabyibagiwe nuko ampamamagara indege imaze kugera mu Rwanda kuko nari ndi mu nama. Impamvu najyanye na Claude Mushimire twari kumwe mu nama y’ibya Rayon Sports kubera ko ni umuntu dukorana cyane.
Nabwiye Claude ngo ngwino tujyane gufata umuntu ku kibuga cy’indege tugerayo ataranamenya uwo tugiye gufata. Tugezeyo mubwira ko ari Lague ubundi arambwira ati 'ese ubundi waretse tukamusinyisha' ndamubwira nti 'amaze iminsi adakina ntabwo nzi uko ahagaze".
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko nyuma y'uko bakiriye Byiringiro Lague ari bwo yamubajije niba yazajya gukora igerageza muri Rayon Sports, gusa bakaba bataravuganye ibyo kumusinyisha.
Ati: "Lague araza turamwakira ndamubaza nti 'ubundi Lague wazaje gukora igerageza muri Rayon Sports', ni uko namubwiye ariko nyine abakinnyi baba bafite akantu baguhishe. Ntabwo twigeze tuvuga ngo tugiye kumusinyisha, ubwo twaramujyanye tumugeza mu rugo ariko nyuma inkuru zimbana nyinshi ngo gapapu ibiki".
Twagirayezu Thaddée yavuze ko iyo ashaka gusinyisha Lague biba bitaragenze kuriya naho ibindi byavuzwe nawe bikaba byaramutunguye.
TANGA IGITECYEREZO