Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yivanye mu masezerano y'i Paris, abahanga bakomeje kwibutsa ko kugera ku ntego ya 1.5°C ari ingenzi mu kugabanya ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Mu mwaka wa 2015, ibihugu hafi 200 byasinyiye i Paris mu Bufaransa amasezerano yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ahanini yibanda ku kugabanya ingaruka zikomeye z’izamuka ry’ubushyuhe bw’isi. Aya masezerano yashyizwe mu bikorwa ku itariki ya 4 Ugushyingo 2016.
Aya masezerano yo kugabanya izamuka ry'ubushyuhe ku rwego rutarenze 1.5°C, avuga ko ibyuka bihumanya ikirere bizaba byaragabanyijwe ku buryo bugaragara bikagera kuri "Net Zero" nk'uko tubikesha BBC. Gufasha ibihugu bikennye kubona amafaranga yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y’ibihe no gushyigikira ingufu zitangiza ikirere.
Ku munsi wa mbere w'ubuyobozi bwe muri manda ye ya kabiri, Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika izava muri ayo masezerano, avuga ko ahenze cyane. Yasinye iteka ry'umukuru w'igihugu risobanura ko amasezerano nk'ayo "adahuye n'agaciro k'igihugu cyacu cyangwa n'uruhare rwacu mu gukurikira intego z'ubukungu n'ibidukikije".
Perezida Trump avuga ko aya masezerano aremerera Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku buryo budakwiriye, atanga impamvu y'ibiciro biremereye ku misoro y'abaturage ba Amerika.
Aravuga ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere. Iki gihugu kivanye muri aya masezerano mu mwaka wa 2020, ariko Perezida Joe Biden yasubije Amerika muri aya masezerano muri 2021.
Amakuru mashya yerekana ko ubushyuhe bw’isi bwazamutseho 1.2°C ugereranyije na mbere y’igihe cy’inganda. Mu gihe ibihugu bitakoze ibirenze ibyiyemejwe, ubushakashatsi bw'Umuryango w'Abibumbye bwerekana ko isi iri mu nzira yo kugera ku izamuka rya 2.6°C kugeza 2100, bikaba bihangayikishije kubera ko abaturage miliyoni 200 bashobora kwibasirwa n’ingaruka zitandukanye, zirimo imyuzure n’amapfa.
Isi yahura n'akaga gakomeye hatabayeho kugabanya ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe
TANGA IGITECYEREZO