Muri Mutarama 2025, ibihugu byinshi bya Afurika bihanganye n’ingaruka z’imyenda y’ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imari (IMF). Ibihugu byinshi bya Afurika bifata inguzanyo ya IMF, kugira ngo bihangane n’ibibazo by’ubukungu biniteze imbere. Nyamara ibihugu bifite umwenda munini bihura n’imbogamizi mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza.
Ubusanzwe, inguzanyo ya IMF ishobora gufasha ibihugu mu gihe byahuye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, ariko uko izo nguzanyo zizamuka, ibihugu birushaho guhura n'ibibazo mu gucunga neza imari ya leta. Ibi bishobora gutera imbogamizi mu gutanga serivisi z’ibanze nk’uburezi, ubuvuzi, no guteza imbere ibikorwa remezo.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imari (IMF) risaba ibihugu gusinya amasezerano y’imyenda ariko binashyiraho ingamba zo kongera umusaruro cyangwa gukora impinduka mu bukungu, rimwe na rimwe bigasaba ingamba zikakaye nka gahunda zo kuzamura imisoro cyangwa kugabanya inkunga za leta, ahanini usanga bitera ibibazo bikomeye mu bukungu ndetse n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba mibi.
Nk’uko amakuru aturuka ku Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imari abigaragaza, Misiri (Egypt) ni cyo gihugu gihanganye n’umwenda munini wa IMF kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2025, kikaba gifite miliyari 8.66 z’amadolari (8,666,558,349).
Dore ibihugu 10 bya mbere bya Afurika bifite umwenda munini wa IMF muri Mutarama 2025, hakurikijwe urutonde rwakozwe na Business Inside Africa:
1. Misiri (Egypt) - 8,666,558,349 $
2. Kenya - 3,022,009,900 $
3. Angola - 2,900,483,338 $
4. Côte d'Ivoire - 2,736,828,440 $
5. Ghana - 2,514,421,000 $
6. Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) - 1,789,100,000 $
7. Ethiopia - 1,306,340,000 $
8. Afrika y’Epfo (South Africa) - 1,144,200,000 $
9. Cameroon - 1,098,480,000 $
10. Senegal - 1,067,841,250 $
Ibihugu bimwe na bimwe nka Misiri, Kenya, na Angola byiyemeje gukomeza gukorana na IMF kugira ngo bibashe kugera ku ntego zo kubungabunga ubukungu, ariko byinshi muri byo bimanuka mu bukungu kubera imbogamizi z’umwenda munini n’inyungu z’umurengera.
TANGA IGITECYEREZO