Kigali

Urubyiruko Miliyoni 100 rwo muri Afurika rushobora kwisanga mu bushomeri mu 2030

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/01/2025 9:35
0


Mu gihe hakomeje gushakwa umuti urambye w'ikibazo cy'ubushomeri muri Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ivuga ko nta gikozwe mu maguru mashya, urubyiruko rusaga miliyoni 100 rwaba rudafite akazi mu 2030.



Ibura ry'akazi, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Afurika, bikomeje gutsikamira iterambere rusange n'iry'ubukungu bw'uyu mugabane. Imibare itangazwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, igaragaza ko nta gihinduts mu 2030 urubyiruko rw'Abanyafurika rusaga miliyoni 100 rwakwisanga mu kibazo cy'ubushomeri.

Iyi mibare ni myinshi, ariko nta gitangaje kuko ikibazo cy'ubushomeri usanga giteye inkeke cyane mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 35 nk'uko bitangazwa n'itsinda ry'abashakashatsi rya Afrobarometer.

Ni mu gihe kandi hakigaragara icyuho hagati y'abashaka akazi n'imirimo ihari, kuko mu myaka iri imbere biteganyijwe ko urubyiruko ruri hagati ya miliyoni 8-11 ari rwo tuzajya rwiyongera ku isoko ry'umurimo buri mwaka, mu gihe imirimo igera kuri miliyoni 3 gusa ariyo izajya ihangwa muri icyo gihe.

Igiteye ubwoba ni uko kugeza ubu na Afurika y'Epfo iri mu bihugu bikize ku nganda, igihanganye n'iki kibazo. Iri mu bihugu bifite imibare iri hejuru, aho usanga 61% by'abantu bari hagati y'imyaka 15-24 badashobora kubona akazi.

Ubushomeri muri Afurika bukomeje gutuma urubyiruko rwinshi tujya kwishakira akazi mu bihugu byateye imbere, ibituma uyu mugabane ukomeza guhomba abakagize uruhare rukomeye mu iterambere ryawo ry'ejo hazaza.

Raporo nshya ya Afrobarometer igaragaza ko Afurika y'Epfo ariyo iza ku isonga mu kuzahazwa n'ubushomeri, igakurikirwa na Djibouti, Eswatini, Gabon, Congo n'ibindi.

Nubwo bimeze bityo ariko, mu Rwanda harishimirwa intambwe imaze guterwa, kuko ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda buherutse kugaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyagabanyutseho 2,7% mu gihembwe cya gatatu cya 2024 ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2023.

Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa 26 Ukwakira 2024. Bugaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura, bivuze ko bemerewe kugira umurimo bakora ari miliyoni 8,3; miliyoni 4,5 muri bo muri Kanama 2024 bari bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 817 bari abashomeri, na ho abarenga miliyoni eshatu ntibari ku isoko ry’umurimo.

Imibare igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanyutseho 2.7% kigera kuri 15.3%.

Imibare igaragaza ko abantu bari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, baba abafite akazi n’abiteguye gukora, bagiye biyongera kuko nko muri Kanama 2023 bari 59.8% bagera kuri 64.1% muri Kanama 2024, bigaragaza izamuka rya 4%.

Muri rusange abantu 2.994.454 batari ku isoko ry’umurimo barimo 45.9% bakora ubuhinzi bucirirtse, 15.8% ni abanyeshuri mu gihe 38,3% ni abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abandi bacitse intege batagishishikarira gushaka imirimo.

Ni mu gihe gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho muri manda y’imyaka itanu ya Perezida Kagame,yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo mishya irenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100, yakuye benshi mu bushomeri, ndetse ngo haracyashyirwa imbaraga mu guhanga indi mirimo mishya hagamijwe kurandura ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko.

Mu 2017 ubwo hatangazwaga gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ingingo yasamiwe hejuru n’urubyiruko kimwe n’abatari bafite imirimo ni iyo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.

Dore ibihugu 10 byo muri Afurika bifite imibare iri hejuru mu bushomeri kugeza ubu:

Rank

Country

Unemployment rate

1

South Africa

29.83%

2

Djibouti

27.85%

3

Eswatini

24.65%

4

Gabon

21.35%

5

Congo

21.26%

6

Botswana

20.72%

7

Somalia

20.53%

8

Namibia

20.37%

9

Libya

20.07%

10

Sudan

18.05%






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND