Kigali

Golden State Warriors yasebejwe na Boston Celtics imbere y’abafana bayo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/01/2025 12:20
0


Golden State Warriors ntiyahiriwe ubwo yatsindwaga amanota 125-85 na Boston Celtics mu mukino wabereye imbere y’abafana bayo.



Iyi ntsinzi ikomeye ya Boston Celtics yashimangiye ugukomera kw’iyi kipe iheruka iki gikombe, ari na ko yasize Warriors mu mateka mabi yo gutsindwa umukino ukomeye ku mu rugo kuva umutoza Steve Kerr yatangira kuyobora iyi kipe mu mwaka wa 2014.

Boston Celtics yatsinze Warriors ku itandukaniro ry’amanota 40, nayo aba andi mateka mabi ya Warriors kuko baherukaga gutsindwa barushwa amanota 40 ubwo baruhijwe 45 na Dallas Mavericks mu mwaka wa 1985.

Umutoza wa Golden State Warriors Steve Kerr, watwaye ibikombe bitanu bya NBA akiri umukinnyi ndetse n’ibindi bine nk’umutoza, yagiye ahura n’ibihe bitoroshye muri uyu mwaka w’imikino ubwo akomeje kongera guhura n’amateka mabi ikipe yaherukaga mu bihe bya Kera.

Ikipe ya Boston Celtics yagaragaje ubudahangarwa buhambaye muri uyu mukino. Nyuma yo kuyobora ku manota 15 igice cya mbere kirangiye, Celtics batsinze amanota 43 mu gace ka gatatu, bituma bizera intsinzi yabo kare.

Muri uyu mukino Jayson Tatum ni we wigaragaje cyane, atsinda amanota 22, Kristaps Porzingis yongeyeho amanota 18 naho Jaylen Brown yatanze umusanzu w’ingenzi atsinda amanota 17.

Nyuma go gutsindwa uyu mukino umutoza wa Golden State Warriors Ste:ve Keer yagize Ati: "Tugomba kwibagirwa uyu mukino tukitegura guhura na Sacramento Kings. Twabashije guhangana cyane muri uyu mwaka, ariko twagize imikino imwe n’imwe tugaragazamo intege nk’izi, kandi biratubabaza cyane."

Golden State Warriors, iheruka gutwara igikombe cya NBA mu 2022 batsinze Celtics mu mikino ya nyuma, ubu iri mu mwanya wa 11 mu Burengerazuba, aho bagerageza kuzamuka ngo bagaruke mu myanya y’amakipe azakina Playoffs. Ku rundi ruhande, Celtics bari ku mwanya wa kabiri mu Burasirazuba inyuma ya Cleveland Cavaliers.

 

Golden State Warriors yasebejwe na Boston Celtics imbere y"abafana bayo

Boston Celtics ikomeje kuba iya kabiri Mu Burasirazuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND