Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gedeon Irakoze, umaze gukora indirimbo eshatu mu myaka 3 amaze mu muziki nk'umuhanzi wigenga, yahishuye indoto ze mu myaka 10 iri imbere mu muziki wa Gospel.
Gedeon Irakoze ni umusore w’umunyarwanda utuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Iitorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi rya Kigali bilingual church. Ni umwana wa gatatu mu bana bane. Yize ibijyanye n’icungamutungo akaba ari nabyo akoramo ubungubu.
Mu muziki nk’umuhanzi wigenga amaze gusohora indirimbo 3 iya mbere yitwaga "Iracyariho" yasohotse mu 2022, iya kabiri yitwa "Intama" yasohotse mu 2024 naho iya gatatu ari nayo iheruka yitwa "Ibyiringiro" ivuga ko "ubwacu tutabasha gukiranuka ahubwo ari Imana ibitubashisha nk'uko yabisezeranye mu Ijambo ryayo ko izaturemamo umutima mushya".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Gedeon Irakoze yavuze nk’umuhanzi ukora umuziki wo kubwiriza ubutumwa bwiza (gospel) intego ye ni "ugukomeza kumenyesha amahanga yose iby’urukundo rwa Yesu n’imbaraga ze zibasha kuduhindura ibyaremwe bishya."
Ku bwo gufashwa n’Imana, avuga ko mu 2025 azakomeza gukora indirimbo nyinshi no kuririmba ahantu henshi abamenyesha ibya Yesu. Mu myaka 10 iri imbere yifuza kuzaba akiri mu murimo wo kuririmbira Imana ariko mu mu buryo bwagutse, ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo ze bwarageze mu mahanga.
Yagize ati: "Tubaye tukiri ku isi nakwifuza kwibona umurimo nkora mfashijwe n’Imana wo kubwiriza ubutumwa waramamaye mu mahanga yose kandi benshi baramenye Imana bakihana ku bwawo. Yesu abye yaragarutse, nakwishinira kuzisanga mu ijuru hamwe n'abafite ibyo byiringiro bose".
Yagiriye inama abaramyi bagenzi be abibutsa ko gukora umuziki wo guhimbaza Imana "ni ugusenga cyane kugira ngo Imana idufashe kugira ngo ibyo tubwiriza abandi bituruke ku Mana apana ibyo twihimbiye kandi biduhindurane n'abo tubibwira kugira ngo intego y’Imana kuri buri muntu yo kubona ubugingo buhoraho izagerweho."
Gedeon Irakoze ari gukora muzika ku giti cye nyuma y'igihe kinini yamaze aririmba muri The Clarion Call, kandi avuga abikomeje. Aragira ati: "Ndacyari umuririmbyi muri The Clarion Call Ministry gahunda zose ndazitabira nkafatanya na bagenzi banjye;
Gusa no ku giti cyanjye ngakora ivugabutumwa uko Imana ibimfashije nta kibangamiye ikindi. Ni umuryango mwiza kandi baranshyigikira muri byose kuko dufitemo n’abandi bakora ku giti cyabo byose mu guhimbaza Imana".
Ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya yise "Ibyiringiro", uyu muhanzi w'impano yo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, yagize ati: “Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo: Si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk’aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana.” (2 Abakorinto 3:4-5).
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBYIRINGIRO" YA GEDEON IRAKOZE
Gedeon Irakoze amaze gukora indirimbo eshatu mu myaka 3 amaze mu muziki
Umuramyi Gedeon Irakoze afite imihigo ikomeye yifuza kwesa mu myaka 10 iri imbere
TANGA IGITECYEREZO