Kigali

Real Madrid yakiriye inkuru mbi iturutse mu Budage

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/01/2025 13:04
0


Mu gihe amakuru menshi yakomeje kuvugwa ko Alphonso Davies azajya muri Real Madrid, uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Canada yashimangiye icyemezo cye cyo kuguma muri Bayern Munich.



Mu gihe byari byitezwe ko Alfonso Davies ashobora kwerekeza muri Real Madrid imaze igihe kinini imushaka, yavuze ko yumva yishimye gukinira muri Bayern kandi atifuza kuyivamo.

Davies yatangaje ko hari impamvu ebyiri z’ingenzi zatumye afata icyemezo cyo kuguma muri Bayern Munich. Yavuze ko yiyumvamo uburyohe bwo gukorera muri Bayern, aho afite umuryango mwiza w’ikipe, abafana b’inyangamugayo, ndetse n’ubuyobozi bumushyigikira.

Nubwo hari amakipe akomeye amwifuza nka Real Madrid, Davies asanga Bayern Munich imuha umushahara mwiza kandi ngo ahafite icyubahiro, kuruta icyo yageraho mu yandi makipe.

Mu gihe Davies yagaragarije icyifuzo cye cyo kuguma mu ikipe, Bayern Munich ishaka kumwongerera amasezerano. Iyi kipe yongeyeho amafaranga mu masezerano ye mashya, bigaragaza ko ishaka gukomeza gukorana na we igihe kirekire.

Umunyamakuru Frank Linkesch w’ikinyamakuru Kicker yatangaje ko ibimenyetso byose birimo kwerekana ko amasezerano mashya agiye gusinywa vuba.

Alfonso Davies namara kongera amasezerano muri Bayern Munich, Vancouver Whitecaps Ikipe yakiniraga mbere yo kwerekeza muri Bayern izinjiza amafaranga y’inyongera, bitewe n’ingingo ziri mu masezerano ye ya mbere. Biravugwa ko iyi kipe ishobora kubona miliyoni €20 mu gihe Davies asinye amasezerano mashya.

Mu gihe Bayern Munich iri mu bihe bikomeye byo guhuza amasezerano y’abakinnyi bayo b’ingenzi, harimo na Jamal Musiala na Joshua Kimmich, benshi baribaza niba abandi bakinnyi bakomeye bazakurikiza urugero rwa Davies bakaguma muri iyi kipe. 

Mu gihe abakunzi ba Real Madrid bari bategereje Alfonso Davies, uyu mukinnyi yatangaje ko ntaho azajya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND