Perezida Donald Trump akimara kurahirira kuyobora ku nshuro ya kabiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahise asinya amategeko mashya 10 mu mategeko arenga 100 ateganya guhindura mu maguru mashya.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu Rwanda, hari ku manywa y’ihangu muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Washington DC ni bwo Perezida Donald Trump
yarahiriraga kongera kuyobora Amerika muri Manda y’imyaka ine iri imbere.
Nyuma
yo kurahira, Perezida Donald Trump yahise ashyira umukono ku mategeko 10 ya
mbere nka Perezida wa Amerika. Muri ayo mategeko yasinyeho ni;
1. Donald
Trump yahise asinya itegeko ryo kwikura mu muryango wita ku buzima (World
Health Organisation). Amerika yatangaga 18% by’amafranga akoreshwa n’uyu
muryango binyuze mu nkunga yatangaga. Kuri ubu, ntabwo izongera kugira andi
mafaranga itanga muri uyu murango. Mu mwaka wa 2024-2025, Amerika yari
yaratanze Miliyari 6.8$.
2. Gukuraho
ubwenegihugu bwatangwaga ku bana bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri tegeko ryavugaga ko umwana wavukiye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika ahabwa ubwenegihugu hatitawe ku buryo umubyeyi we yageze muri icyo
gihugu ibyo akaba ari byo Donald Trump yifuje gukuraho.
3. Guhindurira
izina umugezi wa “Gulf of Mexico” ukitwa “Gulf of America” nka kimwe mu bigaragaza
ko Amerika ariyo ashyize imbere.
4. Gukuraho
itegeko ryo kugurisha no kugura imodoka zikoresha amashanyarazi gusa muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo yasinyaga iri tegeko, Donald Trump yagize ati “Leta
Zunze Ubumwe za Amerika ntizasenya inganda zacu bwite mu gihe u Bushinwa
bukomeza kwangiza ibidukikije nta nkomyi.”
5. Donald
Trump yahise asinya itegeko ritegeka abakozi ba Leta bose kugaruka mu kazi
kandi bagakora iminsi yose nk’uko byagenwe aho gukora mu byiciro. Yashyizeho n’andi
mategeko agenga umukozi wa leta mu kazi n’uburyo bwo kujya no kuva mu kazi ka
Leta.
6. Kubabarira
abaregwa ku byaha byo ku itariki ya 6 Mutarama 2021: Yatangaje imbabazi ku
bantu barenga 1,500 bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’igitero cyakozwe ku
nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, harimo n’abagabye ibitero ku bapolisi mu
mwaka wa 2021.
7. Gushyiraho
itegeko rivuga ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari abantu b’ibitsina
bibiri gusa. Umugabo n’umugore.
8. Kongerera
iminsi TikTok ntihagarikwe muri Leta Zunze Ubumwe ahubwo igahabwa igihe cyo
gukosora no gutunganya ibyo yasabwe kugira ngo yongere kwemererwa n’amategeko
gukorera ku butaka bwa Amerika.
10. Donald Trump yahise akura Amerika mu masezerano bari bafitanye n’u Bufaransa agamije kubungabunga ibidukikije.
Nyuma yo gusinya kuri aya mategeko, Donald Trump yahise atanga impano y’amakaramu ku bamushyigikiye bari bakurikiranye icyo gikorwa cyo kurahira kwe no gusinya amategeko ya mbere nka Perezida wa Amerika.
Trump yaraye arahiriye kongera kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiriPerezida Trump yatangiye gukora impinduka zikomeye muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO