Kigali

Alikiba na Rayvanny bagaragaye batongana bikomeye mu ikorwa ry'indirimbo "Naoa"

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:21/01/2025 22:20
0


Amashusho ya Alikiba na Rayvanny yageze hanze bari gutongana igihe batunganyaga amashusho y'indirimbo yabo "Naoa" yasohotse ejo hashize.



Mu gihe cy'amezi make ashize, abahanzi babiri bakomeye muri muzika ya Bongo Flava, Rayvanny na Alikiba, bagiye gufatanya mu gufata amashusho y'indirimbo yabo nshya "Naoa". 

Ariko, nk'uko byavuzwe n'abari hafi y'ibi bikorwa n'amashusho uko abigaragaza, ibintu byahinduye isura ubwo habaga impaka zikomeye hagati y'aba bahanzi, bikaba byarageze aho bavugana nabi. 

Nk'uko amakuru yavuye kuri "Banza Media", Rayvanny na Alikiba bashidutse batangiye kutumvikana ku buryo bwo gukorera igishushanyo cy'amashusho y'indirimbo yabo. 

Imvugo zitari nziza zagiye zisakara hagati yabo, bigera aho buri umwe atangira gusaba ko ibintu bigenda uko abyifuza. Ibi bituma hatangira kuzamo imvugo zikomeye, ndetse bamwe bemeza ko haje no kuba akavuyo hagati y'abakozi babari hafi.

Uku gutongana hagati ya Rayvanny na Alikiba kwakomeje gutera amatsiko mu bakunzi babo, bamwe bagatangira kuganira kuri iyi mikorere yabo yaturutse ku mibanire mibi hagati yabo. 

Bamwe basanga ari ibihe bikomeye byo kwitondera, mu gihe abandi bavuga ko ari ibintu byabaye ibitekerezo hagati yabo bigamije kurushaho gukora cyane indirimbo yabo nshya, bagirango abantu bazayiteho.

Byari byitezwe ko indirimbo "Naoa" izagera ku bafana benshi ndetse ikaba yakwigarurira imitima ya benshi kubera imiririmbire myiza y’abahanzi bombi. Ariko, aya magambo mabi hagati yabo yatunguranye aba ariyo avugwaho byinshi mu ngeri zose z’imyidagaduro.

Nubwo impaka n’imvururu byagiye birushaho kwiyongera, abahanzi batanze ubutumwa bwo gukomeza gukora cyane no guhangana n’imbogamizi zose zibagezeho, ariko amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse ku mugoroba w'ejo hashize.

Rayvanny na Alikiba bagaragaye mu mashusho batongana igihe bakoraga amashusho y'indirimbo "Naoa"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND