Kigali

Abatalibani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahererekanyije imfungwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/01/2025 12:46
0


Leta ya Taliban mu gihugu cy'Afuganistani yatangaje ko yarekuye Abanyamerika bari bafungiye muri gereza mu rwego rw'ivugurura ry'imibanire hagati yayo n'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Iki gikorwa cyo guhererekanya ipfungwa cyabaye nyuma y'uko ibihugu byinshi byamaganye ubuyobozi bwa Taliban ku rwego rw’Isi, by’umwihariko ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’imyitwarire ku bashakanye n'uburenganzira bw'abagore.

Ibiro by'Ububanyi n'Amahanga bya Talibani muri Kabul ntibyatanze amazina y'Abanyamerika barekuwe cyangwa ngo batangaze umubare wabo, gusa byavuze ko abo Banyamerika barekuwe.

Ni umwanzuro Taliban yafashe nyuma yo guhabwa Khan Mohammad wari wafatiwe mu ntara ya Nangarhar mu Burasirazuba bwa Afuganistani mu myaka 20 ishize, akaba yari ari muri gereza muri Leta ya Kaliforniya aho yari yarakatiwe gufungwa burundu.

Leta ya Talibani ikomeje kwigenga ku rwego rw’imiyoborere, ishyiraho amategeko ya Islamu akurikirwa n’ingufu zikomeye mu miyoborere, ndetse n’ibiganiro by’ubufatanye hagati y'iki gihugu n’amahanga birakomeje, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano no guhuza ibihugu. 

Gusa, uretse ibyo, igihugu gikomeje guhura n’ibibazo byinshi by’ubukungu, umutekano muke n'ibibazo by’imibanire n’abaturage nk'uko bitangazwa na Al Jazeera.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND