Kigali

Hakim Kiwanuka na Denis Omedi barimbanyije imyitozo muri APR FC - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/01/2025 9:53
0


Kuri uyu wa Mbere byari ibyishyimo kuri Stade Ikirenga i Shyirongo aho APR FC yakoranye imyitozo n’abakinnyi bayo bashya Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.



Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura Heroes Cup n’imikino ya shampiyona itaha, aho ku wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025 yakoze imyitozo ikomeye kuri sitade Ikirenga i Shyorongi.

Muri iyi myitozo, abakinnyi bashya babiri ba APR FC, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, bakoze bwa mbere imyitozo hamwe n’ikipe. Bombi baragaragaza ubushake bwo gufasha APR FC kugera ku ntego zayo muri uyu mwaka w’imikino.

APR FC ifite umukino ukomeye na AS Kigali muri ½ cy’irangiza cya Heroes Cup. Uyu mukino uteganyijwe kuba ku itariki ya 28 Mutarama 2025 kuri Kigali Pele Stadium. 

Ni amahirwe akomeye ku ikipe yo guhatanira iki gikombe cy’umunsi w’intwari ndetse no gukomeza kugerageza abakinnyi bayo bashya mbere y’itangira rya shampiyona.

Iyi myitozo ni intambwe yo kunoza imyiteguro y’imikino itaha ya shampiyona, aho APR FC ishaka gusigasira izina ryayo nk’ikipe y’ikitegererezo mu Rwanda. Kongeramo abakinnyi bashya nka Kiwanuka na Omedi bishobora kuyongerera imbaraga n’ubushobozi bwo guhatana mu buryo bufatika.

Abakunzi b’umupira w’amaguru biteze kureba uko aba bakinnyi bashya bazitwara ndetse n’uko APR FC izaba yitwara muri Heroes Cup, kimwe mu marushanwa y’ingenzi mu Rwanda.

Amafoto ya Hakim Kiwanuka mu myitozo ya APR FC

Amafoto ya Denis Omedi mu myitozo ya APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND