Kigali

NKORE IKI: Nabuze amahoro n'aho mpera mbwira umugore wanjye ko naryamanye na mabukwe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:22/01/2025 21:41
0


Nyuma yo gushyitsa mabukwe mu rugo iwe byarangiye turyamanye, ubu ndimo kwibaza aho mpera mbibwira umugore wanjye.



Umugabo ufite imyaka 30 aravuga uko yagiye mu mubano udasanzwe wagiye urushaho kumushinja umutima. Ni umugabo usanzwe ari umutoza ku kibuga cy’imyitozo ngororamubiri, akaba amaze amezi 18 mu rukundo n'umukobwa ufite imyaka 28 ukora mu rwego rwa PR.

Mu kwezi k'Ugushyingo, uyu mukobwa yagombaga kujya mu nama y’akazi muri Espagne. Icyo gihe, nyina w’umukobwa, ufite imyaka 48 yari yaraje kubasura mbere y’urugendo rw’uwo mukobwa. 

Uyu mugabo yari afite gahunda yo kumugeza mu rugo nyuma yo gusiga umukobwa ku kibuga cy’indege nk'uko bitangazwa na The Sun.

Ageze mu rugo rwa nyina w’umukobwa, yamusabye ko yinjira ngo basangire icyayi. Nyuma y’akanya gato, yanafashe agasembuye, barakanywa kugeza igihe basoje icupa ryose. Byaje kurangira bagiranye ibihe bidasanzwe, ibintu byamuteye kwicuza bikomeye.

Yagize ati: “Numvaga abagabo baca inyuma ari babi, none nanjye narabikoze. Ntabwo nzi uko nzabana n’ingaruka z’iki gikorwa.”

Uyu mugabo afite impungenge zikomeye z’uko azabwira umugore we ko yaryamanye na nyirabukwe, ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku muryango wabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND