Umukinnyi w'Umunyarwanda, Rutanga Eric yatangaje ko yicuza kuba yaravuye mu ikipe ya Rayon Sports bijyanye nuko yatekerezaga ko azayivamo yerekeje hanze anavuga ibihe byiza yagiriyemo atazabyibagirwa.
Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM mu kiganiro B&B to 6 kuwa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025. Uyu mukinnyi yavuze ko yicuza kuba yaravuye muri Rayon Sports dore ko yatekerezaga ko azayivamo ajya hanze cyangwa akaba ariyo asorezamo umupira w'amaguru.
Yavuze ariko ko atari we wabigizemo uruhare cyane ahubwo byatewe n'ibibazo yagiranye n'abayiyoboraga icyo gihe. Yagize ati: "Nicuza kuva muri Rayon Sports ariko ntabwo byavuye ku giti cyanjye 100% wenda ntabwo nabivugira ahangaha kuko njyewe mu mwuga wanjye w'umupira w'amaguru numvaga ko nzava muri Rayon Sports njya hanze.
Habayeho ikibazo ababizi barabizi, twagiye tugirana ibibazo n'ubuyobozi bwariho icyo gihe biba ngombwa ko njyenda ariko mu mutwe wanjye ni ibintu ndatekerezaga ko nava muri Rayon Sports nkajya muri Police FC cyangwa ahandi ,numvaga ko nzahava njya hanze. Ni icyo kibazo cyabaye ubundi mu mutima wanjye ntabwo numvaga nzayivamo, numvaga ibyo hanze ni byanga nzayisorezamo umwuga wo gukina umupira w'amaguru".
Muri iki kiganiro umufana yabajije Eric Rutanga impamvu atagikina neza nk'uko byari bimeze muri Rayon Sports maze avuga ko akina neza ahubwo ko ari uko Rayon Sports igira abafana benshi bityo ko iyo ukina neza buri muntu wese abimenya.
Ati: "Ndakina neza ahubwo vuga ngo amakipe aba atandukanye, buriya Rayon Sports ni ikipe igushyira ku itara nk'ubu wenda aka kanya ndamutse nyirimo wabona ndi ku rundi rwego kuko ni ikipe tujya gukina umukino wayo ugasanga sitade yuzuye abantu hose biba bigaragara.
Ushobora kujya gukina umukino wa Police FC nta mufana uri muri sitade, nta kamera iri muri sitade yabigaragaza ukaba wenda uwo mukino wawukina neza, gusa ntukurure abafana cyane. Ibyo bitandukanye no muri Rayon Sports ushobora gukina imikino 3 ugasanga ahantu hose bakuvuga. Rayon Sports iramutse inyifuje nayisubiramo".
Yavuze ko bimwe mu bintu atazibagirwa ubwo yakiniraga Rayon Sports ari ibitego yatsinze birimo n'icyo kuri Gormahia FC. Yagize ati: "Ikintu ntazibagirwa muri Rayon Sports ni ibitego nagiye nyitsindamo, igitego cyo kuri Gormahia muri Kenya ni na cyo buriya cyaduhaye icyerekezo cyo kuba twava mu matsinda ya CAF Confederation Cup kuko hariya iyo tunanganya byari kuba byarangiye ntabwo twari kubona ayo mahirwe.
Ikindi gitego ntazibagirwa ni icya kufura natsinze Kiyovu Sports ku munota wa nyuma muri Sitade bampa amafaranga menshi cyane umufuka wari wuzuye".
Uyu mukinnyi kandi yavuze ko nasoza gukina ruhago azahita aba umutoza dore ko hari n'amasomo ajyanye n'ubutoza yamaze gufata.
Rutanga Eric kuri ubu ukinira Gorilla FC, yakiniye Rayon Sports kuva mu mwaka w'imikino wa 2017/2018 ubwo yari avuye muri APR FC kugeza muri 2020 ubwo yamugurishaga muri Police FC.
Mu myaka ibiri yamaze muri Rayon Sports, yatwaranye nayo igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, icy’Agaciro 2017 n’icy’Intwari 2018 ndetse ari mu itsinda ry’abakinnyi b’iyi kipe bageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup ya 2018.
Eric Rutanga yicuza kuba yaravuye muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO