Inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum - WEF) ya 2025 yatangiye uyu munsi muri Davos, muri Switzerland, yitabiriwe n'abayobozi barenga 350 baturutse mu bihugu birenga 130 ku Isi, imiryango mpuzamahanga, n’abayobozi bakuru b’amakampani.
Nk'uko byatangajwe na World Economic Forum, iyi nama yatangiye tariki 20 kugeza kuya 24 Mutarama, ikaba igamije guhuriza hamwe abayobozi bakomeye b’isi kugira ngo bafate ibyemezo by’ingirakamaro ku bibazo bikomeye isi ihanganye nabyo, ndetse no gufatirana amahirwe ahari mu bijyanye n’ubukungu, politike, n’imibereho myiza.
Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti “Ubufatanye mu myaka y’ubwenge”. Iyi nama izita ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ubwenge bw'ubukorano buzwi nka Artificial intelligence (AI), iterambere rirambye, no kurinda isi ibibazo byose ihura nabyo.
Mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama harimo Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi; Ding Xuexiang, Visi-Perezida wa Repubulika ya China n’abandi bayobozi nka Perezida wa Argentine, Javier Milei; Perezida wa Afurika y'Epfo, Matamela Cyril Ramaphosa, na Chancellor w’u Budage, Olaf Scholz.
Abayobozi bo muri Afurika biteganyijwe ko bazitabira iyi nama harimo, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Perezida Duma Gideon Boko wa Botswana, Felix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na Kashim Ahettina Visi Perezida wa Nigeria.
Iyi nama ni ingirakamaro cyane, aho abayobozi bazahuriza hamwe kugira ngo baganire ku bibazo by’ingenzi birimo ihindagurika ry’ikirere, kongera kubaka ubukungu nyuma y’ibihe bikomeye ndetse n’ibibazo bikomeye by’ubukungu byugarije isi.
Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ikomeye batabiriye iyi nama barimo António Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, na Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF). Uruhare rw’izi nzego mu gushyiraho ubukungu bw’isi no gufasha gukemura ibibazo byugarije isi bizaba ari igice cy’ingenzi mu biganiro bizaba biri muri iyi nama.
Uretse abayobozi ba leta n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abashoramari bagera ku 1,600, barimo abaminisitiri b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye, barimo n’abayobozi 900 bo mu bigo binini by’ubucuruzi.
Iyi nama kandi izagaragaramo n’abahanga b’abayobozi ba tekinoloji barenga 120,biteganyijwe
ko bazatanga ibisubizo bitangaje by’ubuhanga mu bucuruzi, cyane cyane mu
bijyanye n’ikoranabuhanga, gukoresha ingufu zisubira, ndetse no mu buhanga bwa
mudasobwa.
Davos 2025 ni inama y’ingenzi, izagira uruhare rukomeye mu gushiraho umurongo w’ibiganiro biganisha ku bufatanye bw’isi,ubukungu n’imibereho myiza. Ibiganiro, impaka, ndetse n’ubufatanye bizaganirwaho muri iyi nama bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi mu myaka iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO