Kigali

Papa Fransisiko yasabiye umugisha Perezida Donald Trump

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:20/01/2025 14:47
0


Uyu munsi isi yose ihanze amaso ibirori by'irahira rya Trump aho arahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Papa Fransisiko yoherereje ubutumwa Perezida Donald Trump, amusabira imigisha, ubwenge n'imbaraga mu kuyobora igihugu neza.



Mu butumwa yohereje, Papa Fransisiko yagize ati: "Kuri uyu munsi wo kurahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndakuramukije kandi ndagusabira ngo Imana izaguhe ubwenge n'imbaraga ukeneye mu kurangiza umurimo ukomeye washinzwe. 

Umurikiwe n'indangagaciro za Amerika nk'igihugu cyakira bose, ndizera ko mu gihe cy'ubuyobozi bwawe Abanyamerika bazatera imbere kandi bakubaka igihugu kiza kizira urwango, ivangura n'iheza."

Inkuru dukesha ikinyamakuru Catholic News Agency ivuga ko Papa Fransisiko yakomeje asaba Imana gufasha Perezida Trump kwimakaza amahoro n'ubwiyunge mu bantu, mu gihe isi ikomeje guhura n'ibibazo byinshi, birimo n'intambara. 

Yashimangiye kandi ko igihugu cy’Amerika kizagera ku ntego yo gukumira ibibi no guharanira amahoro, ubufatanye n'ubumwe mu bantu.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Fransisiko yifurije Perezida Trump, umuryango we ndetse n'Abaturage bose ba Amerika umugisha w'Imana, avuga ko ashimira Imana ku bw'ubuyobozi bwa Perezida Trump.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND