Kigali

Gospel yibarutse Bitangaza Mutita, umunyempano urota gukorana indirimbo na Chryso Ndasingwa -VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/01/2025 15:13
0


Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse impano nshya, Bitangaza Mutita, umukobwa wiyemeje gufatanya n'abandi baramyi urugendo rw'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Mu nzozi ze, harimo no gukorana indirimbo na Chryso Ndasingwa.



Mu Rwanda abahanzi bavuka umunsi ku wundi ndetse iyo uraranganyije amaso mu ndirimbo zisohoka buri Cyumweru, inyinshi ziba ari iz’abahanzi bashya, kandi hafi ya zose ukumva zifite icyanga.

Ibi, bigendana n’uko ubuzima busa nk’ubworoshye ugereranyije na kera cyane ko umuhanzi atagipfa gupfukiranwa iyo afite impano igaragarira buri wese. Ubu benshi batinyutse umuziki ndetse ubona n’ab’igitsina gore bitinyaga basigaye ari benshi nubwo umubare wabo ugereranyije n’abagabo ukiri hasi.

Umwe muri aba, ni umuhanzikazi ukiri muto witwa Bitangaza Mutita ukomeje kwerekana ubuhanga budasanzwe mu muziki wo kuramya Imana. 

Kuri ubu, uyu mukobwa yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Jireh,’ anakomoza ku nzozi afite zo kuzakorana indirimbo na Chryso Ndasingwa uri mu baramyi bakunzwe muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bitangaza yavuze ko impano yo kuririmba yayivumbuyemo akiri umwana muto, bityo ahitamo gukomeza muri uwo mujyo wo gusakaza ubutumwa bwiza bwimakaza urukundo.

Yatangiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bufite umurongo mu mwaka ushize wa 2024, nyuma y’igihe afasha abandi bahanzi gusubiramo indirimbo zabo mu bitaramo binyuranye.

Kugeza ubu, uyu muramyi ukizamuka amaze gukora indirimbo zirimo ‘Miracle,’ ‘Ubugingo,’ ndetse na ‘Jireh’ aherutse gusohora, zose zikaba ziri ku muyoboro we wa YouTube ‘Bitangaza Mutita.’

Bitangaza wasoje amashuri yisumbuye mu 2022, yahishuye ko hari ubwo ‘yajyaga kuririmba akwepye iwabo’ kuko batabyemeraga ko agenda akiri ku ntebe y’ishuri.

N’ubwo nta gihe kinini amaze muri uru rugendo, Bitangaza Mutita ahamya ko afite inzozi zo kuzageza umuziki akora ku rwego rwisumbuyeho, aho umuhanzi afata nk’icyitegererezo ari Chryso Ndasingwa yifuza ko bazakorana indirimbo.


Gospel y'u Rwanda yibarutse impano nshya

Bitangaza Mutita yiyemeje gutanga umusanzu we mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Ari mu baramyi bashya batanga icyizere ndetse bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe

Mutita arifuza gukorana indirimbo na Chryso Ndasingwa wubatse amateka akomeye mu gihe gito

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Bitangaza Mutita yise 'Jireh'

 


Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel (Director Melvin Pro)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND