Kigali

Kiliziya Gatorika muri Nigeria yirukanye umupadiri wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:20/01/2025 8:14
0


Kiliziya Gatorika muri Diyosezi ya Warri mu Ntara ya Delta, muri Nigeria, yatangaje ko yirukanye Padiri Rev. Fr. Daniel Okanatotor Oghenerukevwe nyuma yo kuvumbura ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane, ubwo yari ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ibi byatangajwe mu itangazo ryitwa ‘Itangazo ryo Guhagarika’, ryanditswe ku wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025 nk'uko tubicyesha Ikinyamakuru Nigerian Tribune.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko hamenyekanye ko Fr. Oghenerukevwe, umupadiri wo muri Diyosezi ya Warri, yashakanye na Madamu Dora Chichah ku itariki ya 29 Ukuboza 2024 muri Kiliziya ya Streams of Joy i Dallas, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. 

Videwo y'ubukwe bwabo yakomeje gucicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma iza kugera ku bandi bapadiri n'abakozi ba Kiliziya, nyuma hafatwa iki cyemezo cyo kumwirukana.

Itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Warri, Rt. Rev. Anthony Ovayero Ewherido, hamwe n'Umunyamabanga/Notari, Very Rev. Fr. Clement Abobo, rivuga ko ibyo Fr. Oghenerukevwe yakoze amakosa yo gushaka umugore bitemewe n'amategeko ya Kiliziya agenga Abihayimana, cyane cyane ku ngingo ya Canon 1394 §1, ivuga ko umupadiri ushinze urugo ahita ahagarikwa mu buryo bwihuse, kuko basezerana kuba ingaragu. 

Iri tangazo rigira riti: “Kubera iki gikorwa cya Rev. Fr. Daniel Okanatotor Oghenerukevwe, ahagaritswe burundu, nk'uko biteganywa na Canon 1394 §1, kandi njyewe, Musenyeri Anthony Ovayero Ewherido, Musenyeri wa Warri, nemeje ko mu buryo buhoraho atakomeza gukora umurimo w'ubupadiri.”

Diyosezi kandi yatanze ubusobanuro ko ku itariki 30 Ugushyingo 2024, Fr. Oghenerukevwe yari yarasabye ko ahabwa uburenganzira bwo kurekera gukora umurimo wo kuba Umupadiri, ngo yumvaga umuhamagaro we utakiri uwo kwiha Imana. 

Ariko, Diyosezi yamwandikiye imusaba ibyangombwa kugira ngo hakurikizwe inzira zisanzwe zikurikizwa mu gukura abapadiri mu nshingano, we rero yahisemo gukora ubukwe ataramara guhabwa uburenganzira n'icyemezo cy'uko atakiri Padiri. 

Bityo, ubu yahagaritswe burundu, ubu ntakiri umupadiri wa Diyosezi ya Warri ndetse n'indi diyoseze iyo ari yo yose, kandi ibyemezo byose bijyanye n'ihagarikwa rye byatangiye gukurikizwa ako kanya.

Iri tangazo risoza ryihanganisha Fr. Oghenerukevwe, rimusaba gusubiza amaso inyuma ku byo yakoze no kwigorora n'Imana ndetse no gusaba imbabazi Kiliziya. Iki cyemezo cyo kumuhagarika cyafashwe n'abagize inama nkuru ya Diyosezi ya Warri, kikerekana umuhate wa Kiliziya mu kubungabunga amategeko yayo no kuzuza inshingano za buri mupadiri, ndetse ko amahame ya Kiliziya agomba kubahirizwa.

Kiliziya Gatorika yirukanye Padiri Rev. Fr. Daniel Okanatotor Oghenerukevwe nyuma yo kuvumbura ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane, ubwo yari arimuri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Fr. Oghenerukevwe, umupadiri wo muri Diyosezi ya Warri, yashakanye na Madamu Dora Chichah, mu ibanga rikomeye cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND