Nk’uko urukiko rwa Stockport rwabigaragaje, Jake yari yagiye kwa muganga mu kwezi kumwe mbere y’urupfu rwe, agaragaza ikibazo cyo guhumeka nabi, ubwo yari arimo gukina mu kibuga yaje kugwa hasi birangira apfuye.
Umwana
w’imyaka 15 wo mu mujyi wa Manchester, witwaga Jake Lawler, yitabye Imana
tariki ya 5 Ugushyingo umwaka ushize, ubwo yari ari gukina umupira w’amaguru ku
ishuri rya Ashton on Mersey riherereye mu gace ka Sale, Trafford.
Nk’uko
urukiko rwa Stockport rwabigaragaje, Jake yari yagiye kwa muganga mu kwezi
kumwe mbere y’urupfu rwe, agaragaza ikibazo cyo guhumeka nabi, ubwo yari arimo
gukina mu kibuga yaje kugwa hasi. Nyuma yo kugwa mu kibuga, abaganga bagerageje
kumutabara ariko biranga, ashiramo umwuka ako kanya.
Isuzuma
ryakorewe umurambo ryagaragaje ko yazize ”biventricular arrhythmogenic
cardiomyopathy”, indwara y’umutima idakunze kuboneka kandi ikomoka ku
guhindagurika k’uturemangingo. Iyi ndwara ituma umuntu ahumeka umwuka muke, umutima ugatera vuba ndetse no guhagarara igitaraganya nk'uko tubikesha Daily Mail.
Ishuri rya Sale High School, aho Jake yigaga, ryatangaje ko ryifatanyije n’umuryango n’inshuti ze muri ibi bihe bikomeye. Mu itangazo ryashyizwe hanze tariki ya 10 Ukuboza, ishuri ryavuze ko “ryahungabanyijwe bikomeye no kubura umwana wacu ukundwa, Jake Lawler, wapfuye mu buryo bubabaje.”
Umuryango
wa Jake washyizeho urubuga rwo kwibuka no gukusanya inkunga izakoreshwa mu
bikorwa by’ubukangurambaga ku ndwara z’umutima ziterwa n’imihindagurikire y'uturemangingo,
binyuze mu muryango CRY (Cardiac Risk in the Young). Amafaranga azakusanywa
azifashishwa mu bushakashatsi, ibikorwa
byo gupima ndetse no gufasha imiryango yahuye n’ibi bibazo.
TANGA IGITECYEREZO