Kigali

Tanzania yahakanye ibyatangajwe na OMS, ivuga ko nta Marburg iharangwa

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/01/2025 11:51
0


Tanzania yahakanye amakuru y'uko hari icyorezo cya Marburg mu gihugu, nyuma y'uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko muri iki gihugu hari Marburg, rikanasaba ko hashyirwaho ingamba zo gukurikiranira hafi cyo cyorezo no kugikumira.



Ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, OMS yatangaje ko abantu Icyenda bakekwaho kuba baranduye Marburg mu ntara y'Akagera, ari nako umubare w’abapfuye ugenda wiyongera, aho umunani bamaze gupfa.

Marburg, ifite ibimenyetso bisa n’ibya Ebola, ikaba yibasira cyane ibice by’imbere mu mubiri ku buryo bwihuse, kandi yica vuba kubera gutakaza amaraso menshi. 

Inkuru dukesha BBC World News ivuga ko mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzania, Jenista Mhagama, yatanze amakuru y'uko ibipimo byose byafashwe ku bantu bose bakekwaho kuba baranduye, byerekanye ko nta Marburg yabonetse mu bipimo byabo, bityo ko batanduye.

Yavuze kandi ko Tanzaniya ikomeje gukurikiranira hafi iki cyorezo, yahumurije abashinzwe ubuzima ku isi barimo na OMS, ko bazabamenyesha uko ibintu bihagaze ndetse bazakenera n'ubufasha mu gihe baba bahuye n'ibyo byago, ariko ashimangira ko kuri ubu nta Marburg irangwa muri Tanzaniya.

Marburg yagaragaye bwa mbere muri Tanzania mu 2023 mu karere ka Bukoba, ndetse ihitana ubuzima bw’abantu benshi mu gihe gito. Marburg ifite ibimenyetso bikomeye birimo kubabara cyane mu ngingo, gucibwamwo n'ibindi. 

OMS yavuze  ko icyi cyorezo gishobora gukwirakwira cyane mu gihe abantu bakomeje kugenderanira hagati ya Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, u Burundi n’u Rwanda. Ariko Tanzania ikaba yavuze ko nta mpamvu yo guhagarika ingendo cyangwa urujya n'uruza mu gihugu ngo kuko nta Marburg ihari.

Icyakora, Tanzaniya yashimangiye ko ingamba zikomeye zo gukurikirana iby'icyi cyorezo bigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo zigiye gukomeza gushyirwa mu bikorwa ndetse bakita no kumenya niba nta muntu waba waranduye.

Imibare ivuga ko Marburg yica hafi 50% by’abayanduye kandi ko umuntu ashobora kuyandura mu gihe agize aho ahurira n’ibice by’umubiri w’umuntu wagaragayeho icyi cyorezo by’umwihariko mu bitaro.



Ibipimo byose byafashwe ku bantu bose bakekwaho kuba baranduye, byerekanye ko nta Marburg bafite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND