Iyo utembereye mu bice bitandukanye by’Igihugu byiganjemo iby’imijyi, ugenda uhura n’abana b’abakobwa n’ab’abahungu bibera mu muhanda. Kuri ubu rero Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamuco cyagaragaje ko muri abo bana ababarirwa hejuru ya 90% baba bafite ababyeyi.
Ni ibyatangarijwe mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RTV, kigaruka kuri gahunda yo gusubiza abana mu miryango n'ingamba zashyizweho mu kubishyira mu bikorwa.
Ngwije Jean Népomuscène
ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, yagaragaje ko hejuru ya 90% bajya mu
mihanda baba bafite ababyeyi.
Yagize ati: "Ikibazo
gishingiye ku muryango, abenshi muri bo batubwira ko amakimbirane y’iwabo ari
yo yatumye bava iwabo bakagenda.''
Mukamana Monique ushinzwe
kurinda Uburenganzira bw’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana
imikurire no kurengera umwana (NCDA), yavuze ko abana benshi bajya mu muhanda
kubera ibibazo byo mu miryango.
Ati: “Hari ibindi birimo
ubusinzi n’ubuzererezi. Ukabona umugore ari mu kabari nka saa Tanu kandi afite
abana.”
Impuguke mu bijyanye
n’umuryango, Ingabire Jeanne d’Arc, yavuze ko ababyeyi bakwiye kuzirikana ko
inshingano zabo ku mwana zidasimburwa. Ati: “Inshingano z’ababyeyi ni ebyiri,
ni ukubyara no kurera. Ni inshingano badasimburwaho. Igihe umubyeyi akiri mu
buzima ni we wenyine wo kwibyarira no kwirerera.’’
Ingabire yavuze ko
ababyeyi badakwiye gukoreza abandi umutwaro wo kubarerera. Ati: “Ababyeyi
barekuye inshingano. Si bose ariko biteye ubwoba kubona nzi neza ko nabyaye
ariko sinemere kurera."
Yakomeje avuga ko abantu
badakwiye guhihibikanira iterambere ry’ibintu, bibagirwe iry’abantu.
Ati: "Umwana ahabwa
ibyo kurya, kunywa, imyambaro, ibyo byose n’undi muntu yabimuha ariko urukundo
rw’umubyeyi nta wundi warumuha. Umwana nkwiye kumutoza icyo nshima, nkanamubuza
icyo ngaya."
Mu mwaka ushize, Umuryango
urengera abana mu Rwanda, SOS Children’s Village, watangaje ko 90% by’abana
bagaragara mu mihanda, baba barahunze ibibazo byo mu miryango bavukamo.
TANGA IGITECYEREZO