Abahanga mu ikoranabuhanga bakaba n'abaherwe, Elon Musk, Jeff Bezos na Mark Zuckerberg,bazitabira ibirori by'irahira rya Perezida Donald Trump bizaba tariki ya 20 Mutarama 2025 nk’uko byatangajwe na NBC.
Aba bagabo, bakaba kandi bayoboye ku rutonde rw'abakire bambere ku Isi, aho uko ari batatu bafite amafaranga afite agaciro kagera kuri miliyari 850 z'amadolari, nk’uko bigaragazwa n'ikigo Bloomberg Billionaires Index, bazicara hamwe n’abafite imyanya y’ingenzi mu biro bya Trump n’abandi bayobozi bakuru b'ibihugu.
Kuba bazitabira ibirori by'irahira rya Trump, ni ikimenyetso cy’uburyo ikoranabuhanga rigenda rihuzwa na politiki, ndetse n’uruhare rwaryo mu ishyirwaho n'ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mu gihe cy’ubuyobozi bwa Trump.
Iyi ntambwe ifite igisobanuro gikomeye kuko yerekana uburyo abakomeye mu by’ikoranabuhanga bashobora kugira uruhare mu buryo bw’imiyoborere ndetse no mu bikorwa bya leta, haba mu gihugu ndetse no ku rwego rw’isi.
Ubwitabire bw’aba bahanga mu bya tekinoloji bukaba buje mu gihe isi itangiye kumva neza uburyo ikoranabuhanga rigira akamaro gakomeye mu mibereho y’abantu, cyane cyane ku bijyanye n'ubukungu n’imiyoborere aho bishobora kuzana impinduka mu buryo bw'amategeko, imibereho y'abaturage,imiyoborere ndetse n'ikoranabuhanga.
Elon ari mu bahawe inshingano na Trump
Jeff Bezos nyiri Amazon ari mu bazitabira irahira rya Trump
Mark Zuckerberg washyize Facebook ari mu bazitabira umuhango w'irahira rya Donald Trump watsinze amatora ahigitse Harris Kamala
TANGA IGITECYEREZO