Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil na Al Hilal yo muri Arabia Saudite, Neymar Junior yatangaje ko Kylian Mbappé yagiriye ishyari Lionel Messi ubwo yerekezaga mu ikipe ya Paris Saint-Germain.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Umunyabigwi w'umupira w'amaguru, Romário cyagiye hanze kuwa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025.
Neymar yavuze ko ubwo yari akigera muri Paris Saint-Germain umubano we na Kylian Mbappé wari umeze neza ariko nyuma Lionel Messi yerekeje muri iyi kipe amugirira ishyari ndetse bituma n'imyitwarire ihinduka hatangira kubaho kutimvikana hagati yabo.
Yagize ati: "Nari Mfite ibintu byanjye kuri we ,twagiranye ibibazo ho gato ariko yari ingenzi kuri twe ubwo nari nkigerayo. Nakundaga kumwita umuhungu wa zahabu. Nahoraga nkina na we, nkavuga ko azaba umwe mu beza. Nahoraga mufasha, nkavugana nawe, yaje iwanjye, turasangira.
Twagize imyaka myiza y'ubufatanye, ariko Messi amaze kuza yamugiriye ishyari rito. Ntiyashakaga kuntandukanya n'umuntu uwo ari we wese. Nyuma yibyo nibwo hagiye habaho kutimvikana n'impinduka mu myitwarire".
Yavuze ko impamvu batitwaraga neza mu ikipe ya Paris Saint-Germain ngo babe batsinda amakipe akomeye kandi ari abakinnyi beza ari ukubera ukwikunda.
Ati: "Nibyiza kugira ukwikunda ariko ugomba kumenya ko udakina wenyine. Hagomba kubaho undi muntu iruhande rwawe. Ukwikunda kwari hose kandi ntishobora gukora. Niba nta muntu wiruka ndetse nta n'umwe ufasha undi, ntibishoboka gutsindira ikintu icyo aricyo cyose".
Neymar yerekeje muri Paris Saint-Germain muri 2017 ahurira na Kylian Mbappé wari uvuye muri AS Monaco naho Lionel Messi aza kubahasanga muri 2021 ubwo yari amaze gutandukana na FC Barcelona kubera ikibazo cy'ubukene cyari muri iyi kipe.
Iyi kipe yari yasinyishije aba bakinnyi kugira ngo bayifashe kwegukana igikombe cya UEFA Champions League gusa byarangiye igikomeye bayifashije ari ukugera ku mukino wa nyuma.
Neymar yavuze ko yagiriye ishyari Lionel Messi ubwo yari akigera muri Paris Saint-Germain
Neymar yavuze ko ikintu cyatumye badatwara ibikombe bikomeye muri Paris Saint-Germain ari ukubera ukwikunda
TANGA IGITECYEREZO