Kigali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ntizitabira CHAN 2024

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/01/2025 7:52
0


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo izitabira CHAN 2024 kubera ko itari yabona itike yo kuyikina, ndetse ikaba itashyizwe mu majwi mu bihugu bizahatanira amatike abiri asigaye atarabona nyirayo.



Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ntizakina Shampiyona Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya muri Kanama 2025. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, ryasubitswe ryimurirwa amezi atandatu inyuma kubera imbogamizi zirimo ibikorwaremezo bitarashyirwa ku murongo.

Tombola y’iri rushanwa yabereye i Nairobi, Kenya kuri uyu wa 15 Mutarama 2025, ikitabirwa n’intumwa zitandukanye z’ibihugu bizahatanira iri rushanwa.

Amakipe yatombowe agabanywa mu matsinda ane, aho ibihugu bitatu byakiriye irushanwa aribyo Uganda, Tanzania na Kenya  byashyizwe mu matsinda atatu abanza. Uretse ibyo, amakipe abiri ataramenyekana byatangajwe ko azaturuka mu bihugu birimo Algeria, Comoros, Misiri na Afurika y’Epfo, ibyahise bishira akadomo ku rugendo rw’u Rwanda muri CHAN ya 2024 kuko rwo rutari mu bihugu bizarwanira amatike abiri asigaye.

Nubwo Amavubi yitwaye neza mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ryo mu Kuboza 2024, agasezerera Sudani y’Epfo, ntabwo yaje kubona itike yo kwitabira CHAN 2024. Ibi bivuze ko u Rwanda rutazagaragara muri iri rushanwa, bitandukanye n’ibyo abafana bari biteze.

Tombola yashyize ibihugu mu matsinda ane ariyo Itsinda A ririmo Kenya, Maroc, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia. Itsinda B rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique. Itsinda C ririmo Uganda, Niger, Guinée, n’ibindi bihugu bibiri bigomba kwiyongeraho nyuma. Mu gihe Itsinda D ririmo Sénégal yatwaye igikombe giheruka, hamwe na Congo, Sudan na Nigeria.

Amavubi ntabwo yavuzwe mu bihugu bizahatanira amatike abiri ya CHAN 2024 asigaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND