Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR gitangaza mu myaka ine ishize, ni ukuvuga kuva mu 2020 kugeza mu 2023 abagore bagera ku 3,861 bakuwemo nyababyeyi babazwe, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo kanseri, gukuramo inda mu buryo bwa magendu n'ibindi.
Gukurirwamo nyababyeyi bikorerwa umuntu bitewe n’ibibazo yagize mu myanya myibarukiro, bigafatwa nk’icyemezo cya nyuma cyo kurengera ubuzima bwe kuko nta bundi buryo baba bayitaho.
Nyuma yaho ntabwo umugore
cyangwa umukobwa aba azongera gusubira mu mihango, cyangwa ngo yongere gutwita
ukundi.
Kugeza ubu imibare ya NISR
igaragaza ko mu 2020 abakuriwemo nyababyeyi bari 1,138, mu 2021 bazamukaho gato
bagera ku 1,152, mu 2022 baragabanyuka bagera kuri 685, mu 2023 bongera kuzamuka
bagera kuri 886.
Urubuga Healthline rukunze
gucukumbura ibijyanye n’indwara z’abagore, rwemeza ko zimwe mu mpamvu zishobora
gutuma umuntu bamukuramo nyababyeyi ari ibibyimba bizwi nka ‘myomes’.
Mu by’ukuri ngo ibyo
bibyimba ntabwo aba ari kanseri, icyakora n’iyo abantu basanganywe nka kanseri
y’inkondo y’umura cyangwa iza muri nyababyeyi imbere, iyo bazibonye hakiri kare
zitararengerana, hafatwa umwanzuro w’uko ufite icyo kibazo akurwamo nyababyeyi.
Indi mpamvu ni uko hari
igihe umuntu aba ari kubyara nyababyeyi igaturika, igashwanyuka cyane ku buryo
kongera kuyiteranya biba bitagikunze, icyemezo cya nyuma kikaba kuyikuramo.
Gukuramo inda mu buryo
bwa magendu na byo biri mu biteza ibyago byo kuba umuntu yakurwamo nyababyeyi
burundu, bijyanye n’uko abamuhaye iyo serivisi itemewe bangirije urwo rugingo.
Umugore wabyaye akava
cyane bikurizamo kumukuramo nyababyeyi cyangwa uwakuyemo inda akava cyane. Iyo
umugore cyangwa umukobwa bamukuyemo inda, bakava cyane bituma nyababyeyi zabo
zikurwamo nyuma y’amasaha 24 bava cyangwa babazwe.
N’ubwo uwakuwemo
nyababyeyi aba atagishoboye gutwita, abahanga bemeza ko uwo muntu aba
bacyifitemo intanga, bivuze ko ashobora kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga,
bimwe byo kuvoma umuntu intanga bakazishyira mu wundi ugomba kumutwitira.
Muri Kanama 2024 ni bwo uburyo bwo kuba umuntu yatwitira undi bizwi nka ‘Surrogacy’ bwinjijwe mu mategeko y’u Rwanda. Bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umugabo zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore agatwitira ba nyirazo.
Ubu umuryango ushobora
kugirana amasezerano n’undi muntu akawutwitira umwana akazavuka ari uwabo, nk’uko
bihamywa n’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024
riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu
buryo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugabo n’umugore.
'Surrogacy' ni uburyo
bwamamaye mu bihugu byateye imbere, aho imibare y’umuryango wo muri Amerika
uzoberereye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cya ORM Fertility, kigaragaza
ko byibuze buri mwaka haba ibyo bikorwa 4000.
Uretse abakuriwemo
nyababyeyi, imibare ya NISR igaragaza ko ibikorwa byo kubaga umuntu bijyanye
n’indwara z’abagore cyangwa babyaye babazwe mu 2023 ari 75,158 bavuye ku 78,045
mu 2022. Mu 2021 bari 77,694 mu gihe mu 2020 ababyaye babazwe bari 70,200.
Muri abo harimo ababyaye
babazwe 70,090 mu 2023 naho mu 2022 bari 73,446 mu 2021 ari 73,677 na ho mu
2020 bari 65,329.
Ababazwe ibibyimba byo
muri nyababyeyi mu 2023 banganaga na 764. Abo bababazwe ibibyimba na bo
bariyongereye kuko mu 2022 bari 450 mu 2021 ari 645 mu gihe mu 2020 bari 562.
Abandi babazwe mu nda yo
hasi bitewe n’indwara zitandukanye wenda nko gukuramo ibice runaka,
bariyongereye cyane aho mu 2023 bari 2000 bavuye ku 1154 mu 2022, mu gihe mu
2021 bari 548 naho mu 2020 bari 533.
Mu 2023 ababazwe
hakosorwa ibibazo byo kujojoba bari 111 bavuye ku 136 mu 2022. Mu 2021 ababazwe
kubera indwara yo kujojoba bari 199 na bo bavuye kuri 209 babazwe kubera icyo
kibazo mu 2020.
Abagore babazwe hashakwa
impagararizi zifasha mu gutahura niba bafite indwara runaka nka kanseri
n’izindi mu 2023 bari 789 bavuye kuri 499 mu 2022 mu gihe mu 2021 bari 315 na
ho mu 2020 bari 511.
Ni mu gihe ababazwe
bitewe n’izindi ndwara z’abagore ariko zitatangajwe bari 518, icyakora bo
baragabanyutse cyane. Impamvu ni uko mu 2022 abo banganaga na 1,675 bavuye ku
1,158 mu 2021, mu gihe mu 2020 ho bari 1,918.
Mu rwego rwo kwirinda ko bigera aho bakurirwamo nyababyeyi, abahanga bavuga ko abantu bakwiriye kujya kwa muganga hakiri kare hakarebwa ko ibyo bibazo byakwirindwa.
TANGA IGITECYEREZO