Kigali

Nsanzimfura Keddy waguzwe na Kiyovu yerekeje muri Gorilla FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/01/2025 14:47
0


Nsanzimfura Keddy waguzwe n'ikipe ya Kiyovu Sports yerekeje mu ikipe ya Gorilla FC aho yayisinyiye amasezerano y'amezi atandatu nyuma y'uko yari yaragaragaye mu myitozo ya AS Kigali.



Uyu mukinnyi niwe wabyemereye InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 aho yagize ati " Ubu ndi umukinnyi wa Gorilla FC,nayisinyiye amasezerano y'amezi atandatu ndetse nakoze n'imyitozo ya mbere kuri uyu wa Gatatu".

Ibi bibaye nyuma y'uko uyu musore ukina mu kibuga hagati, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino yari yerekanwe muri Kiyovu Sports ariko birangira atayikiniye kubera ibihano byo kutagura abakinnyi Urucaca rwafatiwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Nsanzimfura Keddy kandi mu mpera z'icyumweru gishize yari yagaragaye mu myitozo ya AS Kigali aho byavugwaga ko ashobora kuyerekezamo ariko bikaba byararangiye bidakunze.

Mu mpeshyi ya 2024 ni bwo uyu mukinnyi yatandukanye na Al-Qanah FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri yakiniraga.

Iri zina ntabwo ari rishya muri shampiyona y'u Rwanda dore ko n'ubundi yanyuze muri Kiyovu Sports yazamukiyemo mbere yo kwerekeza muri APR FC ari naho benshi bamumenyeye.

Ikipe ya Gorilla FC usibye kuba yasinyishije Nsanzimfura Keddy kandi yanasinyishije rutahizamu w'Umurundi usatira anyuze ku ruhande rw'ibumoso n'iburyo , Ndikumana Landry aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yakiniye amakipe arimo Vital'O FC y'iwabo, AS Kigali, Muktijoddha Sangsad Krira Chakra muri Bangladesh, ubu yari amaze amezi 4 adakina.

Gorilla FC yasoreje imikino ibanza ya shampiyona ku mwanya wa 5 n'amanota 23.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND