Kigali

Umugore w’Umunya Ukraine yahishuye uko yokejwe igitutu n’u Burusiya asabwa kugambanira igihugu

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/01/2025 14:33
0


Svitlana, umugore w’imyaka 42 utuye hafi y’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, avuga ko yatsimbaraye ku gukunda igihugu cye nubwo yokejwe igitutu n’u Burusiya.



Igihe cyari kigeze ku myaka ibiri, umugabo we, Dima, umuganga mu gisirikare, afashwe n’ingabo z’u Burusiya. Nyuma y’igihe kinini atazi amakuru ye, Svitlana yakiriye telefoni idasanzwe nk'uko tubikesha BBC

Uwo muntu yavugaga mu ndimi z’Abarusiya, yamusabye kugambanira igihugu cye mu buryo burimo gutwika ibiro byandika abajya mu gisirikare cyangwa kwangiza ibikorwa remezo, kugira ngo umugabo we arekurwe.

Svitlana yahise amenyesha inzego z’umutekano za Ukraine (SBU) ibiri kumubaho, zimugira inama yo kwigira nk’ugambiriye gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga, murwego rwogusanya amakuru ahagije. 

Nubwo byasaga n’aho yari yemeye yakomeje gukorana nabo ariko bya nyirarubeshwa ari na ko atanga amakuru ahagije kuri SBU, bamaze kuyakusanya bamusabye kubihagarika, nawe birangira yikuyemo burundu. 

Ubwo yamenyeshaga uwo muntu ko yikuye mu mugambi, gutoteza umugabo we byaratangiye. Yahamagarwaga kenshi bamubwira ko umugabo we azicwa kandi ko ari we uzabibazwa. Nubwo umutima we wamubwiraga guhangayika, yakomeje kwizera ko inzego z’umutekano zikorana ubushishozi. 

Nyuma yo kubaho mu bwoba bw’imyaka ibiri, Dima yarekuwe mu mezi atatu ashize. Svitlana yavuze ko umunsi yongeye kubona umugabo we yabonye ari nk’umunsi udasanzwe biramurenga. 

Inzego za Ukraine zihanangiriza imiryango y’abafite ababo bakiri mu maboko y’u Burusiya, ko kugambanira igihugu bakorana n’u burusiya atari byiza, kuko ibyo bitarinda ababo ahubwo bibashyira mu kaga. 


Yafashe amajwi uwamuhamagaye akamusaba kugambanira igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND